Site icon Rugali – Amakuru

Agahinda ku mukobwa watewe inda afite imyaka 17

Uwera Chemsa kuri ubu afite umwana w’umwaka umwe,yatewe inda n’umushoferi wamushukishije lufuti kandi ataruzuza imyaka y’ubukure. Amategeko y’u Rwanda ateganya ko kugira ngo umuntu yitwe mukuru ari uko aba agejeje ku myaka 18, ari nayo myaka yemererwa gufatiraho indangamuntu. Umuntu wese ukoze icyaha cyo guhohotera, gufata ku ngufu cyangwa gusambanya umwana utaruzuza iyo myaka,icyo gihe ahanwa nk’uwahohoteye umwana utarakura. Icyo gihe ibihano biba biri hejuru ugereranije n’ibihanishwa uwahohoteye umuntu mukuru.

Uwera kuri ubu,umaze kuzuza imyaka 18, akomoka mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze. Uwo mukobwa uvuga ko ari imfubyi, ngo ubukene ni bwo bwamuteye kugwa mu gishuko cy’uwo musore watwaraga abagenzi mu ivatiri. Avuga ko bamenyana ubwa mbere yamusanze mu nzira ubwo yajyaga ku kigo cy’amashuri ya Cyabagarura, aho yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Icyo gihe yamuhaye rifuti amugeza hafi y’ishuri, biba akamenyero buri munsi mu masaha yo gutaha akajya ajya kumucyura. Na mu gitondo yazaga kumufata mu rugo akamujyana ku ishuri,atangira no kumusohokana.

Agira ati “Buri munsi yagiye angurira isambuza nanjye nkazirya pe kuko nzikunda kubi, n’ubu iyo ntekereje isambusa nduhuka ari uko nzibonye.”

Avuga ko rimwe yamusabye kumusura mu rugo, abyumva vuba kuko uwo musore yamubwiraga ko azamubera aho ababyeyi be batari. Yageze iwe ni ho yamusambanirije anakurizamo gutwara inda.

Ngo nyuma yo kubura imihango Uwera yabibwiye uwo muhungu, akajya amufasha amusaba kubigira ibanga. Amaze kubyara amusaba kwandikisha umwana abyanze ajya kumurega,agirwa inama yo kumurega icyaha cy’ihohorerwa.

Uwera avuga ko nyuma yo gufunga uwamuteye inda, ngo kugeza ubu ari mu gihirahiro kuko nta bushobozi afite bwo kurera umwana wenyine akaba atananditse mu gitabo cy’irengamimerere.

Ati “Umwana wanjye azabaho ate?azandikwa gute ko ise afunzwe kandi ari we wamufashaga, njye aho bigeze ndumva bamufungura agafasha umwana we, none se kumufunga ni wo muti w’ikibazo?”

Raporo y’Intara y’Amajyaruguru yo mu mwaka 2016 iragaragaza ko abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda ari 2.468. Akarere ka Musanze kari ku isonga kuko gafite abana 728, Rulindo ikagira 597, Gicumbi 506, Burera 458 Gakenke 179.

Intara y’Amajyaruguru ikomeje gushakisha abasore n’abagabo bakomeje kwangiza abana babatera inda imburagihe ngo babihanirwe, nk’uko Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney abivuga.

Ati “Gutera inda umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka y’ubukure ni icyaha, n’ubwo mwaba mwabyumvikanye ariko uwabikoze agomba guhanwa bijyanye no kwigisha ndetse n’umutungo we ukavanwamo ibifasha uwo mwana w’umukobwa.”

Exit mobile version