Site icon Rugali – Amakuru

Agafi Gato: Gitifu w’umurenge akurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 15Frw

Musabyimana Ferdinand wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 15Frw ahimba ibintu bitandukanye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Ngoma ukurikiranyweho kunyereza arenga Miliyoni 15Frw.
Musabyimana akaba yarahimbiye umushinga abaturage 338 bagenerwaga inkunga y’ingoboka (Direct support) wiswe Rukozo Investment Company (RIC) ngo wari ugamije guhinga no gutunganya umusaruro ukomoka ku bihumyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Emmanuel Kayiranga yabwiye Kigali Today ko Musabyimana akiyobora Umurenge wa Rukozo mu mwaka ushize yari yarabwiye abo baturage ko uwo mushinga ugomba gutangizwa na miliyoni 15Frw.
Ati “Uwo mushinga yakoze hamwe na bo, yavugaga ko bazawubafashamo ntabwo hari hagamijwe inyungu z’abaturage, ahubwo yarebaga inyungu ze abinyujije kuri abo bazabibafashamo, bahimba umushinga wa baringa utabaho utagira n’ibyangombwa.”
Musabyimana ngo yatangiye kubwira abo baturage ko rwiyemezamirimo ashaka kugura imashini zizabafasha gukora neza, ariko abiziranyeho n’uwo rwiyemezamirimo kuko muri izo mashini zose haje imwe gusa.
Ashinjwa kandi ko mbere yo kuvanwa mu Murenge wa Rukozo akimurirwa mu wa Ngoma, ngo yatse amafaranga abayobozi b’imidugudu, ababwira ko ari ayo kuzagura ibyuma bya “sonorisation” y’umurenge.
Ngo yabatse amafaranga y’ubudehe nk’uko umudugudu usanzwe utegura umushinga, abasaba ibihumbi 480Frw yo kugura sonorizasiyo naho ahava ntayo aguze, ngo uretse ko bitanemewe gufatira amafaranga y’abantu mu byo atari agenewe gukoreshwa.
Musabyimana wari ufite ubushobozi nk’umuhesha w’inkiko, anakurikiranyweho kwishyuriza umuturage ibihumbi 170Frw ntiyayamuha yose
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?page=ocslevel3&id_rub=30182#sthash.pIzTAaql.dpuf

Exit mobile version