Site icon Rugali – Amakuru

Agafi gato Dr. Rose Mukankomeje baragatambikanye aho gutambikana ibifi binini nka James Musoni n'abandi

Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi
Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, Dr. Rose Mukankomeje, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukingira ikibaba bayobozi mu nzego za Leta bakekwagaho kunyereza umutungo wa Leta na ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, aganira n’IGIHE dukesha iyi nkuru, yemeje amakuru y’ifungwa rya Dr Mukankomeje avuga ko akurikiranywe na Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi.
ACP Twahirwa yavuze ko Mukankomeje ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
ACP Twahirwa yagize ati “ Nibyo arafunzwe ari gukurikiranwaho ibintu acyekwaho. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta n’ibya ruswa. We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”
ACP Twahirwa yakomeje avuga ko iperereza aribwo rigitangira bityo ko nta byinshi yavuga kubyo uyu muyobozi akurikiranyweho.

Exit mobile version