Site icon Rugali – Amakuru

Afurika y’Epfo si nk’u Rwanda umuntu umwe ahindura igihugu nk’akarima ke!

Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

FPR yishimiye cyane ko Madam Lindiwe Sisulu wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahinduriwe imirimo bityo ngo ikaba yizeye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mushya bwana Naledi bazakorana neza ngo umubano ukarushaho kuba mwiza!

Ibi byaba ari ukwibeshya cyane! Minisitiri mushya ahubwo azarushaho kureba nabi ubutegetsi bwa FPR bwimiriza imbere gushimuta,kwica,no guhohotera abatabona ibintu kimwe nayo bagashaka kubasanga n’aho bayihungiye harimo no muri Afurika y’Epfo.

Uko bishimye ngo Zuma avuyeho ibintu biracyemutse ariko hakaba nta cyahindutse ni nako guhinduka kwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ntacyo bizahindura. Hariya hakora amategeko n’amahame hatitawe ku wicaye ku ntebe. Cyane ko Minisitiri mushya azwiho kuba yarabangamiye gahunda ya FPR yo kwambura abanyarwanda ubuhungiro.

FPR ntiyabana neza n’igihugu na kimwe kereka gusa ihinduye poritiki yayo mbi ya gashozantambara no gushaka kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu.Ibi nibyo ipfa n’ibihugu byose barebana ay’ingwe muri iyi minsi.

Exit mobile version