Site icon Rugali – Amakuru

Afurika ntiyakomeza gusahurwa iramutse ifite abayobozi beza

Umugabane wa Afurika ukomeje kuba iciro ry’imigani kuba ufite umutungo kamere uhagije, nyamara ukaza imbere mu bukene no kugira abaturage babayeho nabi. I Kigali kuri uyu wa Gatatu hasojwe inama rusange ngarukamwaka y’abanyamuryango b’Urugaga rw’ibigo bishinzwe ubunyamwuga mu icungamari muri Afurika (PAFA), hagarukwa ku ngamba zikwiye gufatwa kugira ngo abacungamari n’ababaruramari ba Afurika bagire ubushobozi bwo gukumira abashaka kungukira mu mutungo kamere w’uwo mugabane.

Umuyobozi Mukuru wa PAFA, Vickson Ncube, yagize ati “Hari icyuho gikomeye kuri uyu mugabane. Uzasanga abashoramari bazana amafaranga, bakunguka menshi kurusha ibyo abaturage bacu bunguka. Birangira ubonye ibindi bihugu bikijijwe n’umutungo wa Afurika ariko yo igakomeza gukena. Abacungamari tugomba kugaragara mu bategura igenamigambi rya Afurika ku buryo ibikorwa byose biba mu nyungu z’abaturage.”

Umuyobozi Mukuru wa PAFA, Vickson Ncube

Umuyobozi Mukuru wa PAFA, Vickson Ncube
Ncube yavuze ko ubushobozi buke bw’ababaruramari ari bwo butuma abanyamahanga bunguka, asaba inzego zose muri Afurika guhagurukira kubongerera ubushobozi n’ubunyamwuga.

Niba se abayobozi b’ibihugu by’Afurika bose ari ba rusahurira mu nduru nka Perezida wacu Paul Kagame, ntabwo Afurika izapfa ikize. Namwe muzi neza ingendo amazemo iminsi ajya gucura imigambi yo gusahura Congo. Dore ko arimo yitabaza ibihugu bifite uburambe mu busahuzi bw’uwo mutungo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Kigali IGIHE Yanditswe kuya 6 Kamena 2016

Exit mobile version