Societe civile nyarwanda yandikiye abayobozi b’ibihugu by’afurika bigize umuryango w’ubumwe bw’Afurika ibagezaho impungenge bafite kuba Perezida Paul Kagame agiye kuyobora uriya muryango muri manda ya 2018. Impungenge zihari n’uko iyo urebye inshingano uwo muryango ufite n’imyitwarire ya Perezida Paul Kagame usanga bihabanye cyane. Uyu muryango ufite inshingano nyinshi, muri izo nshingano umuyobozi afite ikomeye muri zo n’uko agomba gukora ku buryo nta gihugu kinjirira ikindi haba mu miyoborere, haba mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ngo igihugu kinjire muri politiki y’ikindi, agomba gukora kuburyo ibihugu bibana neza.
Indi nshingano agomba gukora uko ashoboye ubuzima bw’ ikiremwa muntu bukubahirizwa. Ariko abasesengura bagereranije izo nshingano na Perezida Kagame, ubumuntu bwe, uburyo ateye, ibyo yagaragaje, uburyo yayoboye igihugu, uburyo yitwara muri Afurika, basanze hari impungenge zikomeye. Impamvu nyamukuru bandikiye uyu muryango kwari ukugira ngo baburire abo bayobozi kugirango ibizaba bazabe barababwiye. Ngaho namwe ni mwiyumvire iryo sesengura kuva ku munota wa 5:30 kugera ku munota wa 11:04.
https://www.youtube.com/watch?v=3idLO01VlZM&t=1912s
Kagame ntiyarakwiye kuyobora umuryango w’umwe bw’Afurika. Kagame ni umuntu utajya inama kandi utagirwa inama. Yagiye yirukana abantu bamugiraga inama asigaza abamwumvira bakora icyo avuze. Kagame ntiyemera demokarasi, ntiyemera ubutabera, ntiyubahiriza ikiremwa muntu, ntabwo abungabunga umutekano w’abanyarwanda n’uw’ibihugu by’abaturanyi. Ubwo se Kagame azayobora umuryango w’ubumwe bw’afurika ate? Niba adashoboye kubahiriza izo nshingano zose mu gihugu ke kingana nk’akadoma, azashobora kuwubahiriza mu bihugu 54 bigize Afurika. Ubundi abanyarwanda baravuga ngo ijya kurisha ihera ku rugo kandi ngo agapfa kaburiwe n’impongo.
Yanditswe na Ange Uwera