Site icon Rugali – Amakuru

Adeola Fayehun ati ntabwo numva ukuntu igihugu gikennye nk’u Rwanda cyajya gutera inkunga ikipe ikize y’Arsenal FC

Adeola Fayehun Rwanda iti gutera inkunga amaboko y’imipira y’Arsenal FC!!!!! Arongera ati bahaye Arsenal miliyoni 40 z’amadorari kugira ngo bandike ku maboko y’imipira ya Arsenal”Musure u Rwanda”. Yakomeje avuga ko abantu benshi banenga iki kemezo cyafashwe n’u rwanda. Abantu baravuga bati niba ufite amafaranga angana gutyo ni kuki ahubwo utayakoresha mu kurwanya ubukene mu gihugu cyawe?

Adeola Fayehun yakomeje avuga ati reka mbabwire uruhande rwa Guverinoma icyo ibivugaho, ndibuze no kubabwira icyo abanenga iki kemezo bavuga. Guverinoma yo ivuga ko Tourism mu Rwanda yinjiza igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda. Muri 2015 u Rwanda rwinjije miliyoni 400 z’amadorali n’aho umwaka ushize rwinjije miliyoni 444 zivuye muri Tourism. Kagame ati turimo turashora amafaranga yavuye muri Tourism kugirango tuyabyaze andi. Adeola Fayehun avuga ko ku ruhande rw’ubushoramari birumvikana ariko inteko ishinga amtegeko ntabwo yashyize umukono kuri ayo masezerano. Abantu baravuga ko Kagame ari umufana wa Arsenal ko ajya afata indege ye bwite akajya kogeza Arsenal aho yakinnye. Niyo mpambu benshi bavuga ko ari ikemezo Kagame yifatiye we ubwe.

Abamunenga bo baravuga bati yego yubatse Kigali, irasukuye ariko sohoka hanze ya Kigali urasanga ahandi ntacyahakozwe. U Rwanda rutekinika imibare ku buryo igipimo cy’abakennye cyari kuri 57% ariko barakimanuye bakigira 45%. Abaturage barenga 60% babayeho mu bukene. Hejuru y’ibyo u Rwanda rutunzwe n’infashanyo ziva hanze niyo mpamvu abantu banenze kiriya kemezo cya Kagame. Ibihugu bimwe bifasha u Rwanda nabyo byibajije kuri kiriya kemezo harimo u Buholandi kuburyo barimo batekereza gukuraho iyo nfashanyo baha u Rwanda.

Adeola Fayehun ati muratekereza ko umuntu yatanga amadorari angana kuriya kugirango abwire abantu ngo basure u Rwanda? Hari ubundi buryo bashobora gukoresha kugira ngo bakurure abantu. Wenda yatangira arekura infungwa za politiki harimo Diane Shima Rwigara wasabiwe n’abantu benshi ngo nafungurwe, yafunzwe kubera ko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida guhera umwaka ushize kugeza ubu agifunze. Nafungure Ingabire Victoire nawe yafunze kubera gushaka guhatanira kuba perezida mu mwaka wa 2010. Wenda afunguye izo nfungwa za politiki abantu bashobora gutekereza kuza gusura u Rwanda.

Adeola Fayehun ati uheruka kumva abanyarwanda bajya mu muhanda bigaragambya ryari? Ntibishoboka kuko ntabwo babyemerewe kuko ntawemerewe kuvuga bibi kuri Kagame. Wenda iyo haza kuba ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza byatuma habaho iyamamaza ry’u Rwanda ryatuma rurushaho gusurwa. Abanyarwanda barekeraho guhunga u Rwanda iyo haza kuba hariho ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza.

Adeola Fayehun ati natwe muri Nigeria abantu barahunga ariko twe ntabwo duhisha ko dufite ibibazo. Ntabwo twiyerekana uko tutari. Ndashaka kumenya icyo mutekereza ku gutanga miliyoni 40 z’amadorari kugirango handikwe “Musure u Rwanda ku maboko y’impira ya Arsenal? Byaba byarabemeje gusura u Rwanda?

Exit mobile version