Adeline yakomeje kurindwa n’Imana. Bamenye ubwenge igihe bari bafunze yirinze kurya ibyo Inkotanyi zimuhaye. Bamushyizeho ingenza nyinshi ariko Imana ikomeza kugendana nawe. Ngo abana bamusabye gukomeza ubuzima bwe ariko ninako bari bakimugendaho. Bari bafite gahunda yo kubatwara ibintu byose bakabacyuza funi na muhoro. Batwaye amazu, ibibanza, inganda n’ibindi.
Madame Adeline n’intwari njye mufata nk’intwari iyo wumvise iyo nzira yanyuzemo uburyo yagiye arwanya izo nkotanyi wumva ari mudamu w’intwari koko. Yakoze icyo bita mpangara nguhangare. Nanubu agihangaye Kagame. Mu buhamya Adeline atanga avuga ko Kagame yakoreshaga abantu bo mu muryango hari nk’umwe abereye nyirasenge bohereje ku basaka no kubafata. Iyo n’imwe mu maturufu Kagame akoresha umwana aneka ababyeyi ababyeyi nabo bakaneka abana babo.
Kagame akoresha abakuzi neza wese. Mw’iyica rubozo yakorewe ryamubabaje n’uburyo bamujyanye bakamwicaza amasaha menshi ntacyo bamubaza ukirirwa wicaye ku gatebe tubabaza we yavuze ngo tw’agashinyaguro. Ngo barabajyanaga hanyuma bakabagarura. Ibyo byari mu mwaka wa 2012. Anne we bari baratangiye kumwibasira cyane ngo bari bamurwaye birenze abandi. Yari yaragize n’ihungabana ariko yari yarabicecetse.