Adeline Rwigara yambitse ubusa Kagame na FPR Inkotanyi mu nkiko zabo!

Uwapfuye yarihuse kandi ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka. Ikindi kandi ngo hari akaribwa n’akataribwa none Kagame na FPR bagiye kuzira kurya akataribwa. Bishe benshi bahohotera benshi bibwira ko imipaka yabo naho igarukira none ibyo bari kubona muri za nkiko nako za nkuta z’amategeko zabo bitangiye kubereka ko kwica Rwigara Assinapol agashaka k’umukurikiza umugore we Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bitazaborohera.

Iyumvire ubuhamya bwa Adeline Rwigara nubwo Kagame n’agatsiko bifuzaga ko tutabimenya ariko ntibyakunze. Baribeshya kubera ko ntabwo bakibeshya ngo bikunde kubera ikoranabuhanga ndetse n’akagame ibyo yarariye tubimenya tutirutse twibereye hano za Amerika.