“N’ubwo hari akarengane ku Batutsi n’Abanyenduga, nkanjye n’abavandimwe banjye twagombye kujya mu mahanga ngo dushobore kwiga, ariko byari bifite uruhengekero ugereranije n’amahano y’ubu …”
“Umutware wanjye yababazwaga cyane n’ubukene yasanganaga Abanyarwanda b’impunzi babaga hanze …”
“Nanjye iyo najyaga mu mahanga nagiraga agahinda k’ubuzima bubi Abanyarwanda bari babayemo, nkifuza icyatuma bataha mu Rwanda …”
“Yaremeye asiga ibyo yaruhiye byose muri 1990 kubera kwitangira abari bababaye …”
“Yari inshuti magara ya Sendashonga bakaba bavuka hamwe, uyu na we yaritanze bikomeye kuko yasize ubuzima bwiza yari afite n’umuryango we ahangayitswe n’imibabaro y’Abanyarwanda …”
“Abamusangaga bababaye haba mu Rwanda cg mu mahanga ntawagiye amara masa, baba abana bari bakeneye kwiga, abashyingirwaga, abapfakazi, abashakaga igishoro …”
“Ni ibihugu bike cyane by’isi atakandagiyemo kandi hose yahakoze ineza aho ukuboko kwe kw’iburyo kwatangaga ukw’ibumoso ntikubimenye …”
“Abantu bakoreye umutware wanjye bifuza kugira igihugu ngo bashobore kuvuga …”
“Yakundaga umuryango we cyane aho yavugaga akiri na muto ati ‘n’iyo napfa ariko sinshaka ko hari umwana wanjye uzagira icyo abura’ …”
“Mme Leah Kaye yajyaga ampamagara akansaba ngo dusengere abishi nkamuhakanira ariko ubu narabishoboye …”
“Umudamu wantuye hasi akamvuna akaboko ubwo bamputazaga n’abana banjye namwibukije ko ibyo yari agezeho byose umutware wanjye yabigizemo uruhare runini …”
“Ababaze umutware wanjye ndeba n’umwana wanjye ntibari bakwiye no kuba abagaragu be. Ariko Imana iratanga itangazo ngo ‘nibabasengere’ …”
“Imana iratabara abiciwe n’ubu butegetsi twaburiye izina …”
“Abishe Kizito ari we wiswe Luka turabasengera …”
“Imana ifite gahunda yayo yo guhorera umuryango wayo kandi yarabitangiye …”
“Nashoboye gusengera uwo nari narabwiwe muri 2000 ko azanyambura Assinapol …”
“Na rimwe ntugashinyagurire uwabuze uwe …”
“Jye n’abana banjye nta mwanya wo guta ku gihugu kiroga, turi mu nzira isanga Yesu …”
“Ubupfura si amazuru si indeshyo, ni umutima wuzuye urukundo …”
“Mbonye Kizito mu kasho bitari kuri TV ari kumwe na Nyiramongi naragiye ndapfukama nshimira Imana …”
“Ndasabira ababyeyi b’impfusha. Kumva umwana nka Luka (Kizito), Diane Ishimwe, Bahati, Idamange … ngo arabuze, arapfuye ni ishyano ryabuze gihana …”
“Imigani 11 …”
“Imigani 17, 13 … Uwitura ibyiza ibibi ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe …”
– “Birenge ni wowe ubwirwa, wamenye kwambara inkweto, kugenda mu modoka, kuryama heza … urangije urica, urasahura, uratoteza, usenyera Imana … Ibyawe biteye ishozi, biteye kwibaza niba waravukiye amezi 9 nk’abandi …”
– “Bantu turi kumwe duhuje imitima, mwirinde kwitura ibyiza ibibi …”
– “Ndabwira agatsiko kadutereye abana ubupfubyi kakagira ababyeyi impfusha n’abapfakazi guhinduka imitima …”
“Mana, niba narashoboye gusengera Kagame n’umugore ndetse n’abana be, ngatinyuka nkabavuga mu izina, bababarire …”
– “Nababariye abandi usibye abagambaniye Ben Rutabana umuvandimwe wanjye. Ubutaha nzabavuga mwembi amazina mvuge n’ibyo Ben yasize ambwiye …”
“Mana duhe igihugu gishya, dusohoreze amasezerano …”
Arangije asengera impunzi, abagororwa, abana babuze kirera, inzererezi, abarwayi, abashonji … ndetse n’abicanyi.
Adeline Rwigara mu mihango yo kwibuka Assinapol Rwigara
Louis Rugambage