Uko amarorerwa ya Paul Kagame arushaho kumenyekana ni nako abanyarwanda b’indashyikirwa mu butwari barushaho kudutangaza twese kubera ubwitange bwabo, batwereka urukundo bafitiye u Rwanda n’abanyarwanda.
Tumenyereye kubwirwa ko abanyarwanda benshi bishe abandi banyarwanda muri jenoside ndetse no mu yandi mahano yagwiriye igihugu cyacu, ariko abantu nka Adeline Mukangemanyi na Déo Mushayidi n’abandi benshi batwereka isura nziza y’intwari z’u Rwanda. Muri izo ntwari harimo abahutu n’abatutsi, ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo, abakuru n’abato; bashinze ibirindiro bamagana ubwicanyi ndengakamere bwa Paul Kagame, barabizira. Umubyeyi Adeline Mukangemanyi ni icyo azira nk’uko mubyiyumvira kuri iyi audio video ijyanye n’iyi nyandiko:
Umubyeyi Adeline Mukangemanyi yanze gukomera amashyi umwicanyi ruharwa Paul Kagame n’agatsiko ke kamupfakaje, kagira abana be imfubyi, karamusenyera, kigarurira imitungo yabo, kamufungira ubusa umwaka wose we n’umukobwa we Diane Rwigara. Uko umwicanyi ruharwa Paul Kagame n’agatsiko ke kishe Assinapol Rwigara kakamuherekesha itekinika ni nako kakoresheje itekinika kamaze kwica Dr. Emmanuel Gasakure, André Kagwa Rwisereka, Seth Sendashonga, Sergent Emile Gafirita, Lt Col Augustin Cyiza, Colonel Patrick Karegeya, Colonel Wilson Rutayisire n’abandi benshi.
Mw’ijwi ryitonze imbere y’umucamanza umubyeyi Adeline Rwigara yerekanye ubugome ndengakamere bw’umwicanyi ruharwa Paul Kagame bityo aba yunze mw’ijwi rya Radio Inyabutatu yatangaje kuva kera mu biganiro byayo bidahagaragara (bihita amasaha 24 kuri 24) ko Paul Kagame atahagaritse jenoside yakorewe abatutsi bari mu rwanda ahubwo yayitangije anayigiramo uruhare rugaragara nk’uko BBC untold story nayo yabishimangiye.
Umubyeyi Adeline Mukangemanyi ni intwari, azira ko atakomeye amashyi umwicanyi Paul Kagame n’agatsiko ke kamuhekuye, ahubwo ni ko kari gakwiye gushyikirizwa ubucamanza.