Site icon Rugali – Amakuru

ACP Nkuranga Lynder abaye umugore wa mbere uhawe wa mwanya Kagame akoresha ahiga no kwica abamuhunze!

ACP Nkuranga Lynder

Muri ya nama baringa bavuga Kagame yayoboye ejo hashize taliki ya 26 Kanama yatangiye saa 10:30AM itangazo ry’ ibyemezo bafatiyemo rigasohoka umunsi ukurikiyeho saa 5:00AM, twamenye ko Kagame yiyemeje noneho kujundika abana b’igitsina gore mu bwicanyi bwe.

Bibaye ubwa mbere Kagame ashyira umugore k’umwanya akoresha mu guhiga no kwica abamuhunze muri NISS, iperereza ryo hanze, uwo mwanya akaba yawuhaye ACP Nkuranga Lynder ubona ko akiri muto. Ubundi dusanzwe tumenyereye ko iyi myanya ayiha ba bicanyi be ruharwa nkaba Dan Munyuza, Kalibata, Ndahiro, Nyakarundi, Nzabamwita, Karake n’abandi.

Ubu amakuru dukura mu bantu bacu b’ikambere nuko abo bicanyi bose maze kuvuga haruguru harimo Brig Gen Vincent Nyakurundi uyoboye ya DMI ya Kagame ubu bahinduriye izina mu rwego rwo kuyobya uburari bakayita urwego rw’iperereza rya gisirikari (Defense Intelligence), kuva muri Nyakanga 2020 kugeza ubu ntabwo barongera kuca iryera umwicanyi mukuru Kagame nta nubwo akibavugisha kuri telefoni.

Aya makuru baduha nuko amabwiriza yose aturutse muri Village Urugwiro ntumbaze ngo ninde uyatanga niba Kagame ari muri Coma, ubu Brig Gen Willy Rwagasana uyobora wa mutwe Republican Guard ushinzwe kurinda Kagame ariwe uri guha bariya bicanyi bandi navuze haruguru amabwiriza bakurikiza.

None uyu ACP Nkuranga Lynder aje gusimbura Anaclet Kalibata batigeze bavuga niba hari undi mwanya bamuhaye cyangwa se nawe wasanga ari kumwe naba Joseph Nzabamwita, Gen Patrick Nyamvumba, Gen Gasana Emmanuel Rurayi, Gen Emmanuel Karenzi Karake, Gen Charles Muhire aba bose mvuze utari ku gatebe afungiye mu rugo cyangwa ku Mulindi noneho hakiyongeraho Gen Charles Kayonga nawe ubu udafite umwanya akaba acungishijwe ijisho.

Ikigaragara ubu muri Kigali nuko irinzwe bikomeye n’ abaGPs ba Kagame none kubera ubwoba Kagame akomeje kwihisha inyuma ya COVID-19 mu gutegeka ko abanyarwanda baba batashye saa 7:00 z’umugoroba kuko nawe arabizi ko iriya gereza ye Rwanda idasakaye hari benshi ubu bifuza kuyisohokamo babuze uburyo.

Francis Kayiranga

Exit mobile version