Yanditswe na Rpf Gakwerere
Rimwe na rimwe, ndicara nkibaza ukuntu umuntu ufite ubwenge yavugisha bariya basirikari ba Kagame ngo nk’abajenerali. Ni gute uha ipeti rya jenerali ibigwari, abantu badatekereza, abicanyi, abahotozi, ababeshyi, abagambanyi, abiyambika uruhu rw’intama, n’ibindi? Muri 2012, umwicanyi Kagame yabwiye ababoyi be ngo ni abajenerali icyo gihe bari muri Camp Kigali ati “bamwe muri mwe mugenda muvuga hirya no hino uburyo munyanga, ariko buri gihe mujye mwibuka, ninjye wabagize ibyo muri byo kandi nshobora no kubambura ayo mapeti”
Ku mwicanyi Kagame, ayo mapeti yayatije abo baboyi be ngo ni abajenerali. Uwo mwicanyi w’umuyobozi abona abo bajenerali nk’aza mayibobo zitagira ubwenge akoresha nk’ibipapuro byo mubwiherero igihe ahanagura ubugufa bwe ngo ni akabuno.
Hano umwicanyi Kagame afite ukuri. Aba ni abajenerali yiyubakiye, yahaye amapeti nk’ishimo ry’uko bamufashije kugambanira bagenzi babo bafatanyije urugamba n’abanyarwanda muri rusange. Abo bajenerali bose mureba aho hose baryamisha imirizo yabo imbere y’umwicanyi Kagame aho bigeze kuba umurinzi we. Abo bose ni ibigwari byakundaga kwigumira mu biro bya RPA, igihe bari ku Mulindi 1 n’uwa 2, bategura uburyo bazakura mu nzira bagenzi babo igihe abandi bari bari ku rugamba barwanya ingabo za Habyarimana. Ku Batabizi, mugihe RPA yarwanaga, ibiro bikuru byari bigabanyijemo ibice 3, Mulindi 1 aho Kagame yicaraga yiga iby’urugamba igihe yabaga ariyo n’abandi basirikari bo hejuru niho babaga bari. Mulindi 2 yari iya DMI akaba arinaho bakorera amahugurwa, niho hari umurwa w’urupfu, hari mw’ibagiro kandi abahamugariye bose bambere bari Abatutsi bicwaga n’ababandi bakekaga ko ari abavandimwe – Bagenzi babo b’Abatutsi.
Abavuga igifaransa bo barahanaguwe hano, abana b’abahungu bakiri bato bavuye mu bihugu bivuga igifaransa nk’u Burundi, DR Congo n’u Rwanda babishe nabi kubera ko gusa bibagiwe ako kaginga k’umubare cyangwa iyo babaga batashoboye kumenya neza umiryango yabo baturukamo. Hari umubare umusore wese waturukaga mu bihugu bivuga igifaransa bamuheraga aho bamwinjirije mu gisirikari aje ku rugamba. Muri urwo rugamba rutari rworoshye bamwe bibagirwaga uwo mubare.
Iyo bageraga aho babahera amahugurwa – Mulindi 2, igihe babagenzuraga bababazaga wa mubare, kuri babandi babaga bibagiwe uwo mubare, Imva niyo yabakiraga, babicaga nabi bakoresheje agafuni.
Ni ku Mulindi 2 aho Dan Munyuza, Rose Kabuye, Franco Rutagengwa, Karenzi Karake, Kayumba Nyamwasa, Jack Nziza, Kiboko, Faustin Kalisa, Richard Rutatina, Faustin Tinka, Emmanuel Gasana n’abandi…, batangiye gushyiraho ibyo bimenyetso by’ubugome ntambabazi.
Mulindi 3 niho hari ibiro bishyira mu bikorwa ibintu byose; aho abanyabwenge b’urugamba bari bicaye. Ariko abo bayoboraga bakanatekerereza urugamba rwa gisirikare bagiye bicwa ruhongo hongo n’umwicanyi Paul Kagame afashijwe n’imbwa ze zinkari zari zicaye Mulindi 2 – DMI. Tuzi neza ibyabaye kuri Col Steven Ndugute, wari ubwonko inyuma y’urugamba. Mu mpera za 1992, igihe komite y’abakada bakuze ba RPF itanga amapeti yarimo itegura gutanga amapeti, abo bose bari babogamye bari bemeje guha Majoro Ndugute ipeti rya Majoro Jenerari, ipeti bari bamaze guha Kagame.
Umwicanyi Kagame ntabwo yari ashyigikiye iki gitekerezo, avuga ko niba bahaye Majoro ndugute ipeti rya Majoro Jenerari, abandi ba kamarade nabo bazababara, umwicanyi yatanze urugero rwa Vedatse Kayitare ko ashobora kubaza impamvu we batamuhaye iryo peti rya Majoro Jenerari. Baje kumvikana ko ipeti rya Coloneri ariryo peti ryo hejuru rishobora guhabwa aba COs uretse Paul Kagame wahawe ipeti rya Majoro Jenerari n’ubwo igihe ke cyose yakimaraga i Kampala mu nzu ya Kale Kayihura arongora umugore we anamubyaraho abana.
Yageraga aho urugamba ruri kubera iyo yumvaga ngo abanyamakuru bari buze kubasura, yarotaga aruko yifotoranyije n’abo banyamakuru. Urukundo rwe rwo kwiyamamaza no kwishyira ku mugaragaro ntabwo ari urw’ubu, arufite kuva kera.
Abofisiye bose bayoboye urugamba, uretse ntabwenge injiji Fred Ibingira, abasigaye abatarishwe bashyizwe ku gatebe bamaze gushyira igihugu mu maboko y’umwicanyi Paul Kagame. Abo basirikari b’abanyabwenge mu by’intambara, ubugwaneza n’ubuntu bukabije bari bifitiye nibyo byabacukuriye imva bahambwemo, abasigaye bakaba babayeho ubuzima bwa gikene. Nk’uko umwicanyi Paul Kagame yagiye yica izo mfura z’abofisiye, atangira kuzamura mu ntera abarinzi be n’izo mbwa z’abicanyi bari bari Mulindi 2.
Ku bazi ubwenge, abofisiye benshi bishwe cyangwa bashyizwe iruhande bari Abatutsi bo mu bwoko bw’Abanyiginya. Gahunda y’umwicanyi Paul Kagame yo kwica ruhongo hongo Abanyiginya bari mu gisirikari watangiye mu mwaka wa 1990 igihe RPA/RPF yarwanaga, jenoside yakozwe ku mubare none ikaba ikomeje kugeza uyu munsi.
Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera