Site icon Rugali – Amakuru

Abo muri Nyaruguru ni mwihangane! None se ko nadukeye twari kubafasha Kagame yadukinnyemo urusimbi muri Arsenal FC!

Nyaruguru/Nyabimata: Barifuza amazi meza bakareka kuvoma ibishanga. Nyaruguru – Abaturage bo mu tugari twa Gihemvu na Kabere mu murenge wa Nyabimata, barasaba Leta kubafasha kubona amazi meza kuko kugeza ubu ngo bavoma mu binamba byo mu bishanga.

Umurenge wa Nyabimata, ugizwe ahanini n’imisozi miremire. Kubera imiterere y’ako gace, abatuye mu tugari twa Kabere na Gihemvu usanga barubatse mu mpinga z’iyo misozi, ariko bakenera amazi bagakora urugendo rurerure bajya kuyazana mu bishanga.

Sibomana Samuel umwe mu batuye mu kagari ka Gihemvu ati “Bitewe n’uko hano hateye ibiti byinshi, byatumye n’utuzi twajyaga dutemba mu kabande dukama,ubu twambuka imisozi tukajya mu kabande kari inyuma y’undi musozi.”

Aba baturage bavuga ko n’ayo mazi bajya kuvoma mu tubande, nayo aba atari meza kubera imyanda ituruka ku misozi iba yivanze nayo.

Sibomana ati “Nabwo ayo mazi tuhakura ni mabi bitewe n’imyanda imvura iba yakuye ku misozi yose ikivanga mu mugezi, ariko nanane ibihe nk’ibi by’imvura biturutira kubaho mu zuba kuko n’ayo mazi mabi ntayo tuba dufite.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko ikibazo cy’utugari tumwe na tumwe tutaragerwamo n’amazi bakizi.

Gusa, akizeza abaturage ko muri gahunda y’imyaka itanu y’iterambere akarere gafite, kiyemeje kugeza amazi meza ku baturage benshi bashoboka.

Habitegeko ati “Dufite gahunda y’iterambere y’akarere (ka Nyaruguru) ko mu myaka itanu buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza.”

Abaturage bo mu murenge wa Nyabimata bavuga ko ubu buzima bwo kutagira amazi meza ngo burabagora cyane, kandi bugatuma bahora kwa muganga bivuza inzoka n’indwara zikomoka ku mazi mabi.

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Nyaruguru

Exit mobile version