Mutatsimpundu wamamaye muri Beach volleyball na we yatorokeye muri Australia. Mutatsimpundu Denise wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Volleyball ndetse na Beach Volleyball ntiyagarukanye n’abandi mu Rwanda kuko yatorokeye muri Australia aho bari baritabiriye imikino ya Commonwealth, akaba abaye Umunyarwanda wa kabiri uburiwe irengero nyuma ya Nsengiyumva Jean Paul.
Mu mikino ya Commonwealth u Rwanda ntirwigeze ruvugwa mu mahanga kuko rwitwaye neza kuko nta mudali n’umwe rwegukanye ariko rukomeje kwandikwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga kubera bamwe mu bari baruhagarariye batorokeye muri Australia, aho aya marushanwa yabereye.
Nyuma ya Nsengiyumva Jean Paul wari Umutoza w’Ikipe y’Abafite Ubumuga baterura Ibiremereye watorotse mu cyumweru gishize atarakora n’inshingano zari zamujyanye, undi Munyarwanda, Mutatsimpundu Denise ukina Volleyball yo ku mucanga nawe ntiyagarukanye n’abandi bari mu nzira bagaruka mu Mujyi wa Kigali.
Aya makuru IGIHE yayahamirijwe na Fidèle Kajugiro Sebarinda ushinzwe Itangazamakuru muri Komite Olempike wari warajyanye n’aba bakinnyi wavuze ko uyu mukobwa we atagarukanye n’abandi.
Yagize ati “Ntabwo yagarukanye n’abandi kuko baraye i Dar es Salaam bazagera i Kigali ejo mu gitondo saa 6h00. Twamenye ko yabuze ku munsi wa nyuma w’amarushanwa, turamutegereza turamubura.”
Denise Mutatsimbundu wakinanaga na Charlotte Nzayisenga mu Ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball, ni umwe mu bari bakomeye cyane muri uyu mukino mu gihugu akaba yaranagihesheje igikombe cya Afurika 2017 n’imidali ya Zahabu bakuye mu irushanwa ryabereye muri Sierra Leone ari na ryo ryabahesheje itike yo kwitabira imikino ya Commonwealth.