Site icon Rugali – Amakuru

Abiy Ahmed, minisitiri w’Intebe wa Ethiopia amaze kwegukana igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed niwe umaze gutangazwa ko ahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo.

Byatangajwe na madamu Berit Reiss-Andersen umuyobozi w’iyi komite, hari saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Gitega mu Burundi, saa sita ku isaha y’i Addis Ababa.

Amaze gutangazwa ko yegukanye iki gihembo, Bwana Abiy yahamagawe kuri telephone n’abagize komite itanga iki gihembo kuko ubu ari mu gihugu cye.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kumenya ayo makuru, murakoze cyane guha iki gihembo Afurika, Ethiopia nanjye, nizeye ko abategetsi ba Afurika bazabyakira neza bakarushaho kubaka amahoro ku mugabane wacu”.

Igihembo cy’amahoro cya Nobel nicyo gikuriye ibindi bitangwa n’iyi komite yo muri Norvege. Gihabwa umuntu umwe, itsinda ry’abantu cyangwa umuryango runaka, buri mwaka.

Ibyishimo byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga abaturage ba Ethiopia bishimira iki gihembo bavuga ko ari ishema ku gihugu cyabo n’umutegetsi wabo.

Bwana Ahmed w’imyaka 43, ahawe iki gihembo kuko kuva yagera ku butegetsi yaharaniye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu gihugu cye biciye mu nzira z’amahoro.

Yashyize umuhate kandi mu kunga igihugu cye no kongera kubana neza na Eritrea nyuma y’imyaka irenga 50 ubutegetsi bw’ibi bihugu buzirana, ababituye bagatandukanywa.

Bwana Abiy ateye ikirenge mu cy’abandi banyafurika nka Denis Mukwege wo muri DR Congo, Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee bo muri Liberia, Wangari Maathai wo muri Kenya.

Mu bandi bagihawe harimo; Barrack Obama, Kofi Annan, Nelson Mandela, Desmond Tutu na Albert Lutuli ari nawe munyafurika wa mbere wagitwaye kuva byatangira gutangwa mu 1901.

Exit mobile version