Site icon Rugali – Amakuru

Abisiga aya mavuta ya Caro Light bashaka kwitukuza ntawabaririra

Ubu buhamya butangwa nuyu mutegarugori nyuma yo kwisiga igihe kinini aya Mavuta ya Caro light, mubyukuri aya mavuta uyisize ari urukara abona inzobe, hanyuma uwayisize ari inzobe Agacya ukabona mbese asa neza!!!!

ariko ingaruka zaya mavuta ntago ari nziza kuko Amavuta atukuza agira ingaruka k’umubiri w’umuntu bikomeye.

Inama kubayakoresha kwitonda kuko iherezo uruhu rwabo nuguhinduka nkuko twabonye uwo Mudamu,
gusa biranashoboka kurimo kuyakoresha kuyahagarika izi ngaruka zitaraza akegera abaganga buruhu bashobora kumufasha akagarura uruhu rwe yarasanganwe ariko mugihe ruba rutarangirika,mbibutsa ko izindi ngaruka zaya Mavuta umuntu ashobora no guhura na kanseri yuruhu.

Ikindi ninicyaha guhindura uruhu rwawe Imana yaguhaye.
Dufashe abantu bisiga aya mavuta tubagira inama kuyahagarika ariko bikorwe mubugenge berekwa ububi bwayo tunabereka ko bakwiye kugana Abaganga bakabafasha muburyo bwihuse.

Kora share kuburyo ubu butumwa bugera kuri benshi kugirango nawe imbere y’Imana uzamere nkuwatanze ubufasha butanga inama zubaka.

Exit mobile version