Site icon Rugali – Amakuru

Abirukanywe Muri Tanzania Bambuwe Ubutaka Bahawe I Zaza Buhabwa Kaminuza

Imiryango ibiri yarasuhutse kubera inzara
Abasigaye ubu baraca inshuro kandi bari bafite ubutaka
*Umurenge ngo watanze ubu butaka utazi bene bwo

Ngoma – Mu kagali ka Ruhinga Umurenge wa Zaza hari imiryango icyenda (9) y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzania mu 2013 bakaza gutuzwa i Zaza bakanahabwa amasambu yo guhinga umwaka ushize barayambuwe ahabwa Kaminuza ya Kibungo ngo ihashore imari, aba baturage bahoze ari aborozi ubu batunzwe no guca inshuro ngo babone icyo barya, bamwe muri bo ubu barasuhutse.

Mathias Tarasisi aravuga akaga barimo nyuma yo kwamburwa aho bahawe ngo hababesheho
Mathias Tarasisi aravuga akaga barimo nyuma yo kwamburwa aho bahawe ngo hababesheho

Birukanywe nabi muri Tanzania mu 2013 banambuwe ibyo bari batunze byinshi cyane cyane inka, bagiye bafashwa na Leta gutura no gutangira ubuzima bushya ahatandukanye mu Rwanda, mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma hatujwe imiryango 15 ihabwa n’aho guhinga, imiryango imwe yaje gusubira Tanzania hasigara imiryango icyenda(9).

Iyi miryango icyenda yahawe ubutaka bungana na Hegitari imwe kuri buri muryango nk’uko babivuga.

Umwaka ushize batunguwe n’uko ubuyobozi bwabambuye aho bari barahawe ngo bahinge bibesheho, aha hahawe Kaminuza ya Kibungo ngo ihashore imari mu buhinzi.

Tarasisi Mathias wo muri aba banyazwe aho bahawe ati “Amasambu twayahawe n’Umurenge tukigera ino aha batwandika mu bitabo turanayasinyira, ubonye isambu wese agasinya… nyuma rero umwaka ushize haza umuhsinga wa Kaminuza bayiha amasambu yacu ubu ntaho dufite duhinga inzara yaratwishe dutunzwe no guca inshuro ya 500frw.”

Mukarusagara Monique ati “ikibazo abayobozi barakizi kuko nibo bayatanze amasambu yacu, naho twe tubayeho nabi cyane.”

Ingaruka zabagezeho ni ugusonza, bamwe ntibihanganye kuko imiryango ibiri (2)muri iyi icyenda (9) yarasuhutse, umwe ngo ushobora kuba warasubiye muri Tanzania undi w’uwitwa Ntihemuka uri ino mu Rwanda.

Bizimana Augustin ati “Bamaze kutwaka amasambu bagenzi bacu bamwe babuze icyo bagaburira abana barasuhuka kuko hari umuryango wari ufite abana batandatu bicwa n’inzara baragenda.”

Mukarusagara avuga ko bamburwa ubu butaka yari afitemo amasinde, ko kuvuga ko hatahingwaga atari ukuri
Mukarusagara avuga ko bamburwa ubu butaka yari afitemo amasinde, ko kuvuga ko hatahingwaga atari ukuri

Singirankabo Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza avuga ko iki kibazo akimenye vuba aha kuko ngo batanze buriya butaka batazi ko bufite ba nyirabwo, avuga ko ngo bashingiye ku kuba bwari igisambu kitahingwaga.

Ati “Ikibazo twacyumvise ejo bundi ariko muri 2017 nibwo buriya butaka bavuga ko ari ubwabo twe twasanze ari igisambu kidahingwa tugiha UNIK ngo ikibyaze umusaruro kuko ntibwahingwaga kandi nta nubwo twari tuzi ko ari ahabo nkanjye naje aha (kuhayobora) ntabizi ko ari ahabo.”

Aba baturage ariko bo bavuga ko aha hantu bajya kuhaha Kaminuza harimo imyaka yabo.

Nyiransabimana Angelique ati “Iyo tuhareka ntituba tuhakurikirana n’ubu, jyewe ubwange bahatwara nari mpafite amasinde n’abandi bari barahinze hari n’abari bafitemo ibijumba.”

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko bagiye gusaba Njyanama y’Akarere igashakira aba baturage ubundi butaka.

Singirankabo avuga ko bagiye gushaka uko iki kibazo gikemuka
Singirankabo avuga ko bagiye gushaka uko iki kibazo gikemuka

Ati “Aba baturage ni Abanyarwada ufite ikibazo wese tugomba kugikemura, ubu icyo turi gutekereza ni ukugeza ikibazo kuri Njyanama y’Akarere ikaba yagifatira umwanzuro abaturage bagashakirwa ahandi bahabwa ubutaka kuko hariya ho n’ubundi ntiheraga neza.”

Aba baturage bavuga ko igiteye urujijo ari uburyo urwego rwa Leta rubaha ubutaka nyuma rukibagirwa rukabubambura rukabuha abandi. Bo bavuga ko nubwo umuyobozi wabikoze yaba atagihari ariko yabibwirwa n’abo yasimbuye cyangwa abakozi asanze.

Aha berekaga Umuseke ubutaka bugera kuri Hegitari 9 bari barahawe bakabwamburwa. Ubu buhingwa na UNIK
Aha berekaga Umuseke ubutaka bugera kuri Hegitari 9 bari barahawe bakabwamburwa. Ubu buhingwa na UNIK

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

Exit mobile version