RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi. Ngo akabi gasekwa nk’akeza noneho RNC Ishaje ya Kayumba Nyamwasa kuri ubu iri mu marembera aho yabuze abayoboke none yadukanye Agashya aho iri kwirukanka mu bapfakazi babuze ababo bari hiryano hino, ibabuza gushaka ibitunga abana ibashora mubikorwa bya Politiki y’ikinyoma. Abo ni abafite abagabo bapfuye impfu zitunguranye cyane cyane umwaka ushize aho Kayumba abashuka, abasaba ko bagomba kubigereka kuri Leta y’u Rwanda.
Amakuru twakuye ahantu hizewe avuga ko bamwe muri abo bapfakazi barimo gutegura ikirego bazaregamo Perezida Kagame ngo ataziyamamariza manda ya gatatu. Iki kirego ngo kizashyikirizwa Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza mu minsi yavuba. Ibi bikaba biri mu rwego rwo gusabota amatora n’umugambi wa RNC wo gushaka kuburizamo Manda ya gatatu ya Perezida Kagame, ari nako gutambamira abaterankunga mu matora y’umukuru w’Iguhugu azaba muri Kanama uyu mawaka..
Mme Lea Karegeya
Madame Charlotte Mukankusi
Uri ku isonga muri uyu mugambi ni Madame Charlotte Mukankusi wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, anaba Umunyamabanga mukuru muri MIFOTRA, akaba afatanyije na Lea Karegeya umugore wa Col. Patrick Karegeya waguye muri Afrika y’Epfo.
Mme Cyrie Sendashonga
Afatanyije kandi n’umupfakazi wa Seth Sendashonga nyir’Ishyirahamwe ISCIDasbl (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratiqueasbl) ariwe Cyrie Sendashonga, wahoze ari umugore wa Seth SENDASHONGA, ubu uba muri Canada akaba asigaye ari inshoreke ya Charles Onana umunyacamerouni uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kayumba Nyamwasa
Uyu ni umwe mu migambi ya Kayumba Nyamwasa n’abateruzi b’ibibindi be, bafatanyije na Charlotte Mukankusi, amaze umwaka mu buhungiro. uvuga ko yari yarashakanye na nyakwigendera Alphonse Rutagarama, agasobanura ko yapfakajwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihe.
Mukankusi avuga ko nk’umuntu wabaye Ambasaderi afite aho agera bityo akaba yifuza kurega Perezida Kagame murwego rwo kwihimura ngo kurupfu rw’umugabowe wapfuye muri 2012, tukaba twaratohoje iby’uru rupfu dusanga Alphonse Rutagarama yarazize amakimbirane yo mu bucuruzi nabo bari bafatanije nkuko byemezwa n’umwe mubo mu muryango we utarifuje ko dutangaza izina rye. Ariko umugore we nyuma y’igihe aba mu Rwanda yaje guhunga agenda avuga ko ubutegetsi buriho bwamwiciye umugabo mu rwego rwo gushaka impapuro z’ubuhunzi, ari nayo mpamvu arimo gushakisha abandi bapfakazi hirya no hino ngo bamufashe gutanga iki kirego.
Mubashakishwa cyane harimo muka Assinapol Rwigara ngo wiciweho nk’uko byemezwa n’umuryango we.
Mwibuke ko murwego rwo kwiyegereza uyu muryango wa Rwigara, RNC yakoresheje David Himbara atangira amayeri yo kwiyegereze muka Rwigara biranga biba iby’ubusa abatera utwatsi kuko azi neza ko ari abatekamutwe RNC ari baringa yiberaho isabiriza amafaranga.
Kugeza naho David Himbara uyu mugabo utagira ubumuntu yakoze mu nganzo akora umuvugo awutura umugore wa Rwigara ngo amureme agatima nyuma yo kubura umugabo we, ariko ari amayeri n’ umugambi wogushaka kwiyegereza umuryango wa Rwigara nubwo bikomeje kubabera ikibazo gikomeye.
Mme Rwigara Assinapol
“You are a Rwandan mother and a hero
Who is a hero ?
A hero defends human rights before she thinks of herself
A hero will suffer, and even die to protect
A hero can be man, woman or child
A hero is courageous, loving and brave
A hero will act for justice and never complain
A hero can be made even in single act of standing up to a bully
Madam Rwigara, you are a hero
Mama of Rwanda
You are an angel in disguise
Other angels are watching over you
God is protecting you…David Himbara”
David Himbara
Uyu munyamitwe ntibyamukundiye kwiha akabanga dore ko kugirango ibyo yifuzaga bigerweho yiyise nyirarume “uncle” w’abana ba Rwigara yibwira ko ayo mayeri azamufasha kwegera umuryango ariko biranga biba iby’ubusa.
Si umuvugo gusa kuko Himbara adahwema kwandikira uwo muryango mu buryo bwose bushoboka ariko ntabone igisubizo kuko uwo muryango wamutahuye imigambi ye yo kubacucura utwabo itaragerwaho.
Andi makuru dukomeje kubona yizewe avuga ko barimo guca hirya no hino bahamagara Nadege Nzamwita umupfakazi wa Me Nzamwita Toy uherutse kurasirwa na Polisi kuri Kigali Convention Centre mu mpera z’umwaka ushize.
Nadege ariko ngo akibumva yahise abatera utwatsi, avuga ko atabazi ko bamukura muri ayo matiku cyane ko batakoranye n’umugabo we ko kandi n’ururimi bavuga atarwumva neza kuko we yivugira Igiswahili n’Iringara.
Nadege Nzamwita n’umugabo we Nyakwigendera Me Nzamwita Toy
Umurambo wa Me Nzamwita Toy ujya gushyingurwa mu cyubahiro
Mwibuke ko Umunyamategeko Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi bimuviramo urupfu ubwo yahagarikwaga akanga mu gihe yari ageze hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, atwaye imodoka.
Nzamwita yarashwe Saa cyenda z’igitondo kuwa Gatanu tariki 30/12/2016, ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser bikaba bivugwa ko yari yasinze.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo yavogereye bariyeri iri hafi y’amasangano y’umuhanda wo kuri KBC ku Kacyiru ndetse ashaka no kugonga umupolisi wageragezaga kumuhagarika.
Muri icyo gihe ngo uwo mupolisi yarashe imodoka ashaka ko ahagarara ku bw’amahirwe make isasu riramufata ahasiga ubuzima.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse yihanganisha umuryango we mu gihe hahise hatangira iperereza.
Abandi bari gushakishwa hasi no hejuru ngo bafatanye gutanga ikirego nkuko amakuru dufite abivuga, harimo umupfakazi wa Senateri Mucyo J.de Dieu n’uwumunyemari Makuza Bertin ariko kugeza ubu barababuze. Mwibuke ko Mucyo na Makuza bakoreye igihugu kugeza bitabye Imana, bari inshuti magara za Perezida Kagame nkuko n’ubutumwa yaboherereje yihanganisha umuryango bubigaragaza.
Umuryango wa Nyakwigendera Makuza Bertin
Abana ba Sen. Mucyo J.D, baherekeje umurambo wa se
Undi wifuzwa cyane ni umupfakazi w’umunyemari Vénuste Rwabukamba wari uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana, wasanzwe murugo iwe yapfuye. Bikimara kuba Police y’u Rwanda ikaba yaravuze ko yapfuye yiyahuye.
Umucuruzi Rwabukamba
Kandi umwe mu bana ba Rwakabamba yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwabukamba yavuze ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite.
Ngaho aho Kayumba ageze gushuka abapfakazi abashora mubintu nk’ibi bya Politiki y’ikinyoma kandi n’ubwo bapfakaye , abagabo babo birazwi ko bishwe n’impfu zisanzwe, impanuka zidateguwe zihitana benshi. Aba banyakwigendera bagiye Igihugu kikibakunze bamwe muribo babaye intwari, bakoreye Igihugu imiryango yabo ntikwiye kugirwa ibikoresho by’umuntu wataye umurongo nka Kayumba wirirwa inyuma yabahekuye u Rwanda acura imigambi yo gusubiza igihugu aho cyavuye.
Mumwime amatwi.
Cyiza D.
Rushyashya.net