Site icon Rugali – Amakuru

Abimukira binjira mu gihugu cy’u Bwongereza babaye imari ishyushye ku gatsiko kayoboye u Rwanda !

Ikinyamakuru “Igihe” muzi mwese ko ari ikinyamakuru cy’agastiko kayoboye u Rwanda, n’ikinyamakuru cya Kagame. Kuri uyu munsi taliki ya gatanu cyasohoye inkuru ivuga uburyo abimukira baturuka ku mugabane w’Afurika bongeye kwinjira mu buryo butemewe n’amatageko mu gihugu cy’u Bwongereza. Ese aya makuru koko hari icyo amariye umuturage w’umunyarwanda?

Ibi biragaragaza uburyo abimukira babaye imari ishyushye ku gihugu cy’u Rwanda aho kigenzura umunsi ku wundi abinjira bitemewe n’amategeko ku butaka bw’u Bwongereza. Ko umenya bakuye agatsiko amata ku munwa igihe bahagarikaga ko impunzi ziri mu Bwongereza zazanwa mu Rwanda!! Agatsiko karacyarekereje niyo mpamvu gakurikiranira hafi ayo makuru y’abinjira muri icyo gihugu.

Birasebeje kandi biragayitse. Abanyarwanda nabo ubwabo ntibahagijwe n’ubutaka bwabo hanyuma leta ikazana abimukira byongeye baturutse mu gihugu cyateye imbere!!!!!!!!!

Exit mobile version