Mu magambo macye ashimira abantu bamuteye ingabo mu bitugu ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’ Ububiligi yamushyiraga mu mpuguke zabaziga ingaruka z’ubukoloni bw’Ababiligi, Laure Uwase abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yasubije abavugije induru bamagana iki cyemezo ntiriwe mvuga nkuko nawe yirinze kubavuga maze akoresha amagambo ya Michelle Obama agira ati:
“(…) when someone is cruel or acts like a bully, you don’t stop to their level. No, our motto is, when they go low, we go high (…) ” – Michelle Obama #ThankYouAllForYourSupport
Ngenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo: “(…) Iyo umuntu ari umugome cyangwa arangwa n’ibikorwa byo gutera ubwoba, wirinda guhangana nawe. Intego yacu yagobye kuba, niba abantu biyemeje kwivuruguta mu byondo nk’ingurube wirinda kwivurugutana nabo muri ibyo byondo.”