Kayonza: Umusilikari yasanze ku rugo rwe hamanitse umusaraba wanditseho Kimonyo wapfuye mu kwa kabili. Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 28/3/2019 umusilikali witwa SSgt Benjamin Rubango utuye mu Murenge wa Mukarange, Akagali ka Bwiza Umudugudu wa Amizero yazindutse ahuruza ubuyobozi nyuma yo gusanga ku rugo rwe hamanitse umusaraba bigaragara ko wavanwe ku irimbi ahashyinguwe uwitwa Kimonyo Gerard handitseho ko yavutse mu 1979 agapfa taliki 18/2/2019.
Nyuma y’uko ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano baje iwe koko bakahasanga wa musaraba, hahise haza undi muturage witwa Iyamuremye Emmanuel nawe avuga ko kuri butike ye ahasanze umusaraba. Umusaraba wari kuri butike ye wanditseho uwitwa Mutabaruka Ezechiel ngo wavutse 1963 agapfa taliki 10/10/2018.
- Umusaraba wari urambitse kuri butike ya Iyamuremye
- Kuri Butike ya Iyamuremye hari umusaraba wanditseho Mutabaruka Ezekiel ngo wapfuye taliki 10/10/2018
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko kugeza ubu hakirimo urujijo ariko imisaraba yombi uko ari ibiri yahise ijyanwa kuri RIB ya Mukarange ngo hakorwe iperereza.
Kagabo Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, yatangarije Umuryango ko iyi misaraba abayizanye bashobora kuba bayivanye mu irimbi ryo mu wundi mudugudu ariko nanone avuga ko kugeza ubu abanditse ku misaraba batazwi. Ntampamvu n’imwe baremeza yaba iri inyuma y’iki gikorwa.
Yagize ati:” ikigaragara ni imisaraba bavanye ku irimbi, RIB yagiye gukora iperereza, twabanje gukeka ko yaba ari ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe btutsi mu 1994 ibyihishe inyuma ariko nanone tuza kubona ko bishobora kuba ntaho bihuriye”.
Gitifu yakomeje avuga ko hari n’abakeka ko yaba ari amarozi abamanitse imisaraba ku nzu bakaba bashaka ngo gusinziraiza abahatuye ngo babone uko bahiba, gusa nanone ngo nta na kimwe bibye cyangwa ngo habe ikimenyetso cyo gushaka kwiba nko gucukura inzu bahasanze.
SSgnt Rubango ariko we ngo yaba yasabye abakora iperereza ko n’umugore we batamusiga mu bagomba gukorwaho iperereza kuko amukekaho kuba abiri inyuma ngo amurogeshe, ngo basanzwe batabanye neza.
Gitifu yatubwiye nta sano yihariye iri hagati ya SSgt SSgt Benjamin Rubango na Iyamuremye Emmanuel. Gusa ngo basanzwe ari nshuti cyane. Ngo kuri butike ya Iyamuremye niho SSgt Rubango asanzwe anywera akanahataramira cyane iyo yaje iwe mu kiruhuko. Asanzwe ari umusilikali ukiri mu kazi.
- Aha ni ku rugo kwa SSgt Rubango Benjamin aho yasanze umusaraba umanitse