Kuri uyu wa kabiri i Goma, Polisi y’igihugu cya Kongo (PNC) yatangaje ko hafashwe abitwa ko bishe umucuruzi wo muri Kongo Simba Ngezayo.
Nk’uko abapolisi ba Kongo babitangaza ngo abantu batatu batawe muri yombi ku wa kabiri saa kumi z’umugoroba i Ndosho na Mapendo, uturere tubiri mu murwa mukuru wa Kivu.
Mutabazi ukomoka mu Rwanda (uwarashe), Eric n’umumotari wabo Abdoul
Uwo mwicanyi wo mu Rwanda yamenyekanye gusa kw’izina rimwe nka Mutabazi bivugwa ko ariwe warashe Simba Ngezayo. Abandi bantu babiri barimo umumotari n’intwaro ebyiri na bo bafatiwe muri icyo gikorwa.
Simba Ngezayo yishwe ahagana saa moya n’igice za mu gitondo ubwo yarajyanye umwana w’ umuhungu we ku ishuri.
Aba bicanyi bitwaje imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK 47. Ingabo za DRC zivuga ko abicanyi bafashwe bitegura guhungira mu Rwanda igihe inzego z’ubutasi zabafataga.
“Iki gikorwa cyo guta muri yombi aba bicanyi cyakozwe n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka gisirikari ka 34. Byari ngombwa uko byagenda kose kugira ngo bafate abo bicanyi bishe Bwana Ngezayo. Akazi kakozwe nijoro muri quartier ya Mapendo muri komini ya Goma, none ibyavuye muri iki gikorwa cyo guhiga aba babisha nicyo twabagejejeho uyu munsi, none aba bicanyi 3 ubu bari mu maboko y’ inzego z’ ubutasi zo mukarere ka gisirikari ya 34.
Majoro Guillaume Ndjike, umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Kivu yagize ati: “Uriya mugabo mureba hariya ufite amaraso ni we warashe isasu ryishe Simba Ngezayo kandi yabyiyemereye.”
Kugeza ubu, abayobozi ntibaremeza ko urubanza rwabo ruzakomeza ariko bakomeza kwemeza ko iperereza rigikomeje.