Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga. Perezida Paul Kagame yavuze ko yanze ubusabe bwa Uganda bwo kubwira abanyarwanda ko bakongera gukorera ingendo muri iki gihugu cy’igituranyi nyuma y’uko kirekuye abanyarwanda icyenda bari bahafungiye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Uganda yarekuye abanyarwanda icyenda mu magana y’abari bafungiye ku butaka bwayo, barimo abari bamaze imyaka igera kuri ibiri bafunzwe nta byaha bigaragara bashinjwa ahubwo bakorerwa iyicarubozo amanywa n’ijoro.
Abo banyarwanda barekuwe ni bamwe mu magana y’abo u Rwanda rwakunze gusaba Uganda kurekura, ruvuga ko bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagatotezwa, ntibagezwe mu butabera bamwe bagakurizamo no gupfa.
U Rwanda kandi rwagiye rwinubira uburyo Uganda ikorana n’imitwe ishaka kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Byatumye muri Werurwe umwaka ushize, rugira inama abaturage barwo yo guhagarika ingendo zijya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, anabifuriza umwaka mushya wa 2020, yavuze ko Uganda iherutse kumusaba kubwira abanyarwanda ko bakongera gutemberera muri icyo gihugu.
Yavuze ko Uganda yabihereye kuri abo banyarwanda icyenda yari imaze kurekura n’abandi bake barekuwe mbere, ikumva ko nawe yahita abwira Abanyarwanda ngo basubire gukorera ingendo muri Uganda bisanzuye.
Ati “Bahise bambwira bati mukwiriye kugira icyo mukora. Ngo mubwire Abanyarwanda baze muri Uganda. Uwabimbwiraga naramubwiye nti nta kibazo, ariko se nindamuka mbyemeye, uyu munsi n’ejo, n’ejo bundi Abanyarwanda bakongera bagafungwa n’abafunzwe mbere batararekurwa?”
Yakomeje agira ati “Murumva nzasubira kubwira Abanyarwanda ngo narababeshye, nimwongere muhagarike kujya muri Uganda ? Naramubwiye nti mutubabarire, mureke gufata abanyarwanda kuko n’abafashwe ntibigeze bagira ibyo bashinjwa imyaka n’imyaka. Ikindi nimurekere aho gukorana n’iriya mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nibikorwa gufungura umupaka bizahita byikora.”
Perezida Kagame yavuze ko kubera umubano w’u Rwanda na Uganda utari wifashe neza, byanatumye umwaka ushize kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikomera, kurusha uko byamworoheye mu 2017 ubwo yari ayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ati “Nubwo ari ibihugu bike ariko byari bigoye kurusha kuyobora umugabane wose ariko ubuyobozi bwaba ubw’igihugu kimwe n’igihugu cyanjye mpura n’impogamizi kandi ari igihugu kimwe nkanswe umuryango. Ngira ngo muzi ibibazo twahuye nabyo n’abaturanyi bacu ariko by’umwihariko umuturanyi wacu mu majyaruguru, Uganda.”
Yavuze ko intego za EAC ari ubufatanye , kwihuza n’imigenderanire myiza y’abayituye , gusa ngo ntabwo bipfa kwikora.
Yavuze kuba EAC yifuza gufungurirana amarembo hagati y’ibihugu biyigize bitazikora.
Ati “Kuyikuraho [imipaka] ugomba kugira icyo ukora, ugomba gutsura umubano n’abaturanyi. Ukabafata nk’uko bagufata. Ntabwo wahiga abantu bo mu kindi gihugu ngo ugaruke uvuga ngo ibintu by’imipaka ntacyo bivuze.”
Yavuze ko nubwo imipaka yakurwaho hagati y’ibihugu, kuba abaturanyi bitazavaho kandi bizahora bisaba kubanirana neza.
Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose udashaka ko umuturanyi wawe agera iwawe, uba wamaze gushyiraho umupaka ubatandukanya nubwo mu bigaragara nta yindi mipaka yaba ihari.
Ati “Nzatembera ariko ningera ku rugo rwawe mvuge nti oya aha sinaharenga, uzaba wamaze gushyiraho umupaka hagati y’imiryango. Nibyo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mu minsi ishize.”
Kubana nk’abaturanyi, Perezida Kagame yabigereranyije nko guturana mufite inzu z’ibyatsi, ko igihe cyose mwirinda icyatuma imwe ifatwa n’umuriro kuko ikongeza izindi.
Ati “ Iyo ufite inzu z’ibyatsi zegeranye, wirinda kunagamo umuriro kuko n’inzu yawe izashya. Inzu y’umuturanyi nifatwa n’umuriro, izakongeza n’iyawe. Niko ikibazo giteye, niyo mpamvu ubufatanye aricyo kintu cyiza.”
Yakomeje agira ati “Twize amasomo menshi. Tuzi ububi bwo gutwika inzu z’abandi, turabizi neza icyo bisaba. Twe ntabwo tujya dukina iyo mikino yo gutwika inzu z’abandi ariko dushyira imbaraga mu kurinda izacu ngo zidashya mu buryo bworoshye, kandi tugaharanira ko ushaka gutwika inzu zacu bizamutwara ikiguzi kinini.”
Perezida Kagame yavuze ko amasezerano yo kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ku buhuza bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, yitezweho kurangiza ibyo bibazo byose.
Amafoto:Niyonzima Moise