Site icon Rugali – Amakuru

Abibwiraga ko kuba Sogokuru bizatuma yunamura icumu musubize amerwe mw’isaho! CSP Zuba arafunze azira kwemerera abantu bagasura murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba

Afunze kubera kwemerera abantu gusura Robert Nyamvumba, murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba. Chief Superintendent of Prisons, (CSP) Camille Zuba agiye kumara amezi abiri afungiye muri Gereza ya Nyanza kubera kwemerera abantu gusura Robert Nyamvumba, murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba kandi bitari byemewe n’amabwiriza ya RCS yo gukumira ubwandu bwa COVID-19. Afungiwe i Nyanza ariko aburanira mu nkiko z’i Nyarugenge hifashishijwe ikoranabuhanga.


CSP Camille Zuba( aha yari akiri Superintendent)

Taliki 17 Kamena, 2020 nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge habereye urubanza ruregwamo Chief Superintendent of Prisons, Camille Zuba wayoboraga Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

Ubushinjacyaha bwabwiye UMUSEKE ko taliki ya 25 Gicurasi 2020, CSP Camille Zuba yatanze itegeko ry’uko abacungagereza ya Nyarugenge bemerera abantu babiri gusura Robert Nyamvumba uyu akaba ari umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba.

Abahawe ubwo burenganzira mu bihe bitari byemewe gusurwa muri za Gereza z’u Rwanda kubera kwirinda COVID-19 ni umugore wa Robert Nyamvumba na mushiki we.

Muri ibyo bihe Urwego rw’Amagereza n’imfungwa mu Rwanda rwari rwarasohoye amabwiriza agenewe gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19 abuza abantu gusura ababo bafunzwe.

Ubushinjacyaha bwatubwiye kandi ko uwo munsi CSP Camille Zuba yatanze itegeko ry’uko indi mfugwa yitwa Hakizimana Aimée na we asurwa n’umugore we.

Muri ibyo bihe kandi uyu Mucungagereza Mukuru bivugwa ko yemeje ko Umupolisi ufite ipeti rya Chief Superintendent of Police, na we asura umugore we kandi bitari byemewe n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ubushinjacyaha bumurega ko yafashije abafungwa bagahabwa amafaranga yo kwifashisha muri gereza kandi bitemewe.

Kopi y’urubanza ifite paji 11 UMUSEKE ufite, ivuga ko Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko CSP Camille Zuba afungwa iminsi 30 kugira ngo igihe bumushakiye bamubone.

Buvuga ko bugikora iperereza, ko arekuwe yabangamira iryo perereza.

Ubwo yireguraga mu rubanza rwe, CSP Camille Zuba yavuze ko nta perereza yakwica kuko atakiri Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge.

Yahakanye ibyaha byose aregwa n’Ubushinjacyaha, avuga ko mu mategeko ya Gereza amafaranga yemewe, ahubwo ikitemewe ari ukuyinjiza muri Gereza kuko haba hari abacungagereza bashinzwe imibereho myiza y’abafungwa bafata ayo mafranga bakayandika kumufungwa wasuwe kugira ngo amufashe.

Mu byo ayo mafaranga afashamo umufungwa harimo kugura ibiryamirwa n’ibindi umufungwa akenera byunganira ifunguro bagenerwa buri munsi.

Ati: “Ibyo byose ntabwo biba muri gereza byizanirwa n’abafungwa. Ibi kandi nibyo byakozwe kandi biremere mu mategeko ya gereza zacu.”

CSP Camille Zuba yabwiye Urukiko ko kuba yararetse muri gereza hakinjira matela n’amashuka ndetse n’ibikoresho by’isuku nta cyaha yakoze abona gikwiye kumuheza muri Gereza.

Me Ngarambe Raphael wunganira CSP Camille Zuba yabwiye Urukiko ko ingingo ya 8 yatanzwe n’Ubushinjacyaha itahabwa ishingiro kuko ubufasha CSP Zuba yatanze nta ndonke yabonyemo.

Ati: “Icyo ubushinjacyaha bwise icyaha k’itonesha nta tonesha ryabayeho kuko iyo ngingo ihanwa n’icyaha cya ruswa kandi nta ruswa yabayeho. Ibyo umukiriya wange yakoze nta mategeko ya Gereza yishe nta n’amategeko asanzwe yishe.”

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha kimwe gusa:

1.Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo. Iki cyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 8 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Uru rubanza rwasomwe kuri 19 Kamena, 2020, icyo gihe Urukiko rwategetse ko CSP Camille Zuba afungwa by’agateganyo iminsi 30.

CSP Camille Zuba na Me Ngarambe Raphael bahise bajururira icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge bajuririra Ururiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubujurire bwabo bugera muri uru rukiko taliki 03 Nyakanga, 2020.

Taliki 13 Nyakanga, 2020 nibwo hari hateganyijwe urubanza ku ishingiro ry’ubujurire bwa CSP Zuba ariko rurasubikwa kubera impamvu z’ikoranabuhanga (riri kwifashishwa muri ibi bihe bya coronavirus), rwimurirwa kuwa 17 Nyakanga, 2020 nabwo rurasubikwa kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga rwongera kwimurirwa ku wa 23 Nyakanga, 2020.

Mu nkiko zitandukanye muri iki gihe cya Covid-19 hagaragara ikibazo cy’ikoranabuhanga ritagenda neza bigakerereza iburanisha ndetse rimwe na rimwe bigatuma imanza zisubikwa.

UMUSEKE uzakurikirana urubanza rwose ruregwamo CSP Camille Zuba kuzageza rupfundikiwe.

CSP Camille Zuba ni we Muyobozi mukuru mu bacungagereza ufunzwe akajya muri Gereza azira gusurisha umufungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Chief Superintendent of Prisons, (CSP), Camille Zuba yinjiye mu rwego rw’igihugu rw’amagereza, RCS muri 2014 avuye mu Ngabo z’u Rwanda. Icyo gihe yari afite ipeti rya Captain.

Yari amaze imyaka itandatu ari Umuyobozi mu magereza atandukanye mu Rwanda, yayoboye Gereza ya Rwamagana, Gereza ya Rubavu, Gereza ya Huye, Gereza ya Gicumbi na Gereza ya Nyarugenge.

Inkuru dukesha:

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version