Site icon Rugali – Amakuru

Abibwira ko mubite ubuhungiro mu mahanga nimurebe ibirimo bibera mu Africa y’Epfo

Nimuhorane Imana !
Abari mukwibwira rero ko mushobora kwicara mukarambya mu mahanga ngo ni uko mwakoze mugahirwa mukuzuza ibigega, nimurebe ibirimo bibera mu Africa y’Epfo, igihugu cya Mendela, maze mwibaze kandi mwisubize.

Umugati ubonye wiyushye akuya, umwenegihugu waburaye aba abona uwo mugati ugomba kuwumuhaho byanze bikunze, kuko mbere na mbere ibyo utungiye i mahanga biba atari ibyawe, biba ari by’abaturage b’icyo gihugu. Ni uko bimeze.

Bakundarwanda, bavandimwe, si ubwa mbere bivugwa kuko nta gihe bitavuzwe : u Rwanda rwatubyaye twararuhunze, bamwe turuhungira kure kandi bamwe tubasha kwongera gushushanya ubuzima.

Nyamara urwo Rwanda twitaruye ruracyadutemba mu mitsi, kandi aho turi buli munsi twerekwa ibimenyetso ko tutazahirwa nk’uko twaba twicaye iwacu ku gicumbi. Amakuba bene wacu barimo bagiririra mu bihugu by’epfo y’Africa dukwiye kubivanamo agatima ko guharanira gakondo yacu.

Dr Biruka, 03/09/2019

Exit mobile version