Demukarasi aho iri icyemura ibibazo byagateye intambara. Muri Zimbabwe buriya iyo Demukarasi idakora byarashobokaga ko havuka abegura intwaro! Ubu badashyigikiye Zuma muri Afurika y’Epfo nabo nta cyatuma bafata intwaro kuko Demukarasi ibabera igisubizo bityo Zuma akegura bitagombye intambara.
Ubu biragoye cg ntibishoboka ko mu gihugu nka Tanzaniya haba intambara aha ntuzumva umuyobozi avuga ko kumukuraho bidashoboka!Ngo usange yiyemera ko n’intambara itamukuraho kuko we ubwe aziko inzira zo kumukuraho zihari kandi zitagombera intambara.
Mu gihugu nk’u Rwanda ho ariko intambara niyo nzira yonyine ihari yo gukuraho Prezida!!Iki ni ikibazo gikomeye kuko abifuza impinduka baba nta yindi nzira babona amukuraho uretse kwegura imbunda!
Ikindi kandi umuyobozi uziko azavaho mu gihe runaka yirinda gukora amakosa akomeye mu gihe nk’uyu wacu arushaho kuyakora asiba inzira zamukuraho bikarangira ayobotse ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi mu gukumira icyamukuraho aha rero inzira igana intambara iba iri guharurwa!
Bizagutangaza kumva umunyarwanda avuga ko atifuza intambara ariko ashyigikiye ko umutegetsi uriho atavaho!Aha uba urimo wihamagarira intambara utabizi.
Mu gusoza nagira nti nta mahoro n’amajyambere byaramba ahatari Demukarasi!Uramutse wifuza igihugu cy’amahoro abana n’abuzukuru bawe bazishimamo nta kindi usabwa gukora uretse guharanira ko Demukarasi ikomera igashinga imizi.Mu gihe inda n’indonke bigutera kubangamira Demukarasi rero burya uba uri guhemukira igihugu cyawe uba uri guharurira ibyago ku bazagukomokaho.
Yanditswe na Kagwigwi Ndamukunda Nsaba