Kumva aho Badege wa polisi y’u Rwanda abeshya warangiza ukumva aba babyeyi bamubeshyuza ndetse bakanavuga ukuri kuburyo basagariwe uhita wibaza niba ibyo duhora tuvuga koko ataribyo ko “Imana yanze u Rwanda n’abanyarwanda ikaba isigaye yirirwa ahandi ikanararayo!
Kera bajyaga batubwira ko imana yirirwa ahandi ariko igataha mu Rwanda ariko ibyabaye kuri aba bana bayo b’impunzi kandi bayisenga cyane biteye kwibaza byinshi. Nawe iyumvire ibyo leta y’abicanyi ya Kagame yakoreye izi mpunzi nkuko byavuzwe n’abamwe mu babyeyi bari bahari babonye uko byagenze: