Site icon Rugali – Amakuru

ABESKOPI BATEYE INTAMBWE, NI BAKOMEREZE AHO

IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE ABEPISIKOPI BA KILIZIYA GATOLIKA B’U RWANDA
Ukwakira 26, 2018

Abanyefilipi 4:13“Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga”.
IBARUWA YANDIKIWE INAMA NKURU Y’ABEPISKOPI GATOLIKA B’U RWANDA

Ba Nyakubahwa bashumba ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda,

Twebwe abari n’abategarugori bo mu mpuza mashyaka P5, tubandikiye tubashimira intambwe ikomeye mwateye mwandika itangazo rishishikariza abakristu kurengera ubuzima bw’umwana kuva agisamwa mwibutsa ko gusambana no gukuramo inda ari ibyaha bikomeye, ko bifatwa nka kirazira ku bakristu bose ndetse no ku muryango byarwanda muri rusange. Nk’ababyeyi, twagaruye agatima impembero tubonye ubu ubutumwa mwageneye abakristu. Ubutumwa mwatanze bwatumye tubona ko mudashobora gudohoka kumuhamagaro wanyu wo guhagararira Yezu Kristu mu bantu: “Yezu Kristu ni Ukuri, Yezu Kristu ni ubumwe muri twe, Yezu Kristu ni Urukundo; yanga icyaha agakunda abanyabyaha”. mutadutererana kandi ko mutavuye mu muhamagaro wanyu w’ubushumba, umuhamagaro wo guhagararira Kristu mu bantu.

Banyakubahwa bashumba ba Kiliziya, twe abakristu tubatezeho kutubera urumuri bishingiye kubuhanga tubaziho n’ingabire za Roho Mutagatifu muherwa muri Kristu Yezu. Ni muri urwo uru rwego tubasabye gukomeza kuvugira abadafite ijwi ndetse nabaryambuwe; turabasaba ko mwarushaho kugira uruhare mu kwigisha abayobozi b’u Rwanda guharanira kubungabunga indangagaciro ziranga umunyarwanda harimo; kwirinda ubusambanyi, kubungabunga ubuzima bw’ikiremwa muntu kuva umwana agisamwa (des la conception), guharanira ubutabera, ubworoherane, kutikanyiza no gusahura ibyarubanda, kurwanya ivangura-moko, ivangura-turere, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’irikorerwa abategarugori mu ngo.

Banyakubahwa babyeyi ba Kiliziya Gatholika, byumwihariko turabasaba ubuvugizi ku ngingo zikurikira:
abanyarwanda ko umuntu ari nk’undi kandi ko twese dufite uburenganzira bwo kubaho no guharanira imibereho myiza.

    Dutewe intimba cyane Duhangayikishijwe cyane n’ibura, inyerezwa ry’abantu ntibagire gikurikirana;
    Duhangayikishijwe cyane n’abantu bamburwa cyangwa bakaryozwa utwabo;
    Tubabajwe n’imanza z’amahugu aba kumugaragaro ntihagire ugira icyo avuga;
    Turajwe inshinga n’abahinzi n’aborozi bategekwa aho bagurisha imisaruro yabo;
    Tubabajwe cyane n’umuco wo kwimakaza kwirata uburanga (Miss Rwanda) mu rubyiruko rw’abakobwa n’abahungu aribyo bijyana mu nzira zo kwiyandarika:
    Dutewe ipfunwe na Guverinoma yimitse ikinyoma, kwikubira no guheza bamwe mu bana b’abanyarwanda.

Banyakubahwa, turatakambye tubibutsa ko mudakwiye kuba indorerezi mu bibazo byugarijwe u Rwanda. Tubatezeho guhoza imiborogo y’Abapfakazi n’ipfubyi bazira ingoma y’igitugu.
Tubifurije gukomera kuri Kristu mwemeye.
Muhorane amahoro ya Kristu.

Abategarugori bo mu Mpuza-Mashyaka P5
Abagize impuza mashyaka ya P5

Exit mobile version