Ngaho namwe mwiyumvire. Ubukene bwayogoje abanyarwanda, aho buri wese yemeza ko uyu mwaka wa 2017 bawuhuriyemo n’ibibazo byinshi, iby’uburwayi, ubukene n’inzara. Uburwayi nabwo bukururwa n’ubukene kuko iyo utarya cyangwa nturye inryo yuzuye umubiri wibasirwa n’uburwayi ntubashe kurwanya izo indwara.
UBUKENE!!!! Bukene we tuzagushyingura ryari? Undi nawe ati nta mikorere icyo umuntu agerageje gukora leta irabatesha, abazunguzayi barabaciye, abakomvuwayeri barabaca, n’akazi k’ubukarani ntushobora kugakora. Abakarani nabo barabaciye n’abagize ngo barakora ak’ubukarani babahemba intica ntikize.
Mbese muri make nta mikorere ikiriho mu Rwanda. Umuntu arabyuka mu gitondo ajya gushaka akazi bukira ntako abonye. None se bose bazajya guhinga imirima badafite? Imirima itariho? Ariko muri ibyo byose abanyarwanda baracyafite ikizere ko Imana itabibagiwe. Bati bucya bucyana ayandi. Bafite ikizere cya 2018 kubera Imana ntabwo ari ukubera umwana w’umuntu nka Kagame.
Ange Uwera