Site icon Rugali – Amakuru

Abenshi barishwe ahubwo aba ni bacye! Mu mezi icyenda gusa, abantu 121 mu Rwanda bapfuye biyahuye

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 121 bapfuye biyahuye mu mezi icyenda ya 2019, mu gihe ababigerageje bose hamwe ari 205.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe batangaza ko akenshi kwiyahura kuba gufite aho guhuriye n’ibibazo byo mu mutwe uwiyahuye yari afite.

Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko 60 % y’abagerageza kwiyahura baba bafite agahinda gakabije naho 90 % baba bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri Televiziyo Isango Star n’andi maradiyo atandukanye kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko mu mezi icyenda ya 2019, abantu 205 bagerageje kwiyahura, 121 bakabigeraho.

Kabera yavuze ko mu Mujyi wa Kigali abagerageje kwiyahura ari 11, mu Ntara y’Iburasirazuba ababigerageje ni 55, mu Burengerazuba ababigerageje ni 64, mu Majyepfo byageragejwe na 34 naho mu Majyaruguru ni 31.

Umuyobozi ushinzwe iby’Ubuzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Claire Nancy Misago, yavuze ko akenshi umuntu ugera ku rwego rwo kwiyahura aba yaragaragaje ibimenyetso by’agahinda gakabije akabura umuba hafi.

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imibare y’abafite agahinda gakabije iri hejuru ariyo mpamvu Abanyarwanda bakwiriye kuba hafi abantu nk’abo.

Ati “Twanyuze mu mateka mabi, Jenoside yakorewe Abatutsi abantu banyuze muri byinshi bibatera agahinda, umuntu agasanga ari wenyine. Abandi biterwa n’imisemburo y’umubiri, kubura umwitaho n’ibindi.”

Claire Nancy Misago yavuze ko hari ubushakashatsi bakoze, bagasanga 32 % by’abacitse ku icumu babana n’agahinda gakabije mu gihe 28 % bafite ikibazo cy’ihungabana.

Germaine Bukuru wo mu Ihuriro ry’Abafashamyumvire mu Mitekerereze, yavuze ko akenshi umuntu ajya kwiyahura hari ibindi bimenyetso yagiye agaragaza nyamara abantu ntibabihe agaciro.

Yavuze ko igihe kigeze ngo abantu bose bakangurirwe kumenya kwita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe, kuko hari ababibona bakabifata nk’ibisanzwe.

Ati “Umuntu agenda ayongera imbere mu mubiri kuko afite agahinda gakabije, ugasanga yigunze adashaka kwegera abandi, uburyohe yari afitiye ubuzima bwararangiye. Agatangira kuvuga ngo kubaho bimaze iki? Akagucira amarenga ati uyu munsi murambona ariko ejo ushobora kutambona.”

Yavuze ko hari n’ibindi bimenyetso bigaragaza ko umuntu afite agahinda gakabije cyangwa kwiheba birimo nko gutangira kwanga kujya ku kazi, kugira ubwoba bwinshi, gusubira mu byamubayeho bibi, kudasinzira, amarira n’ibindi.

Claire Nancy Misago yavuze umuntu nk’uwo aba akeneye kuganirizwa n’abamuri hafi cyangwa akagezwa ku nzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zikamugira inama.

Ati “Kumenya ko umuntu afite agahinda gakabije ugomba kumva amarangamutima ye. Utanganirije ntiwamenya ko mbabaye. Iyo tumubonye tuganira na we kugira ngo turebe imyitwarire ye n’uburyo abaho buri munsi.”

Hakenewe ubukangurambaga budasanzwe

Germaine Bukuru yavuze ko ikibazo gikomeye ari umubare mwinshi w’ababana n’ibibazo byo mu mutwe ariko batazi ko babifite.

Ibyo bijyana no kuba no mu muryango nyarwanda abafite ubumenyi bwo kuba batahura ko umuntu afite agahinda gakabije ari mbarwa.

Ati “Abenshi ntibazi ko bafite ikibazo. Ni bakeya bashaka ubufasha kuko baba batazi ko bafite ikibazo. Hari no kutamenya aho bashobora gukura ubufasha,, atazi ko hari abafasha mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu.”

Yakomeje agira ati “Iyo ubwiye umuntu ngo ugiye i Ndera arakubwira ngo none se byatunganye? Yumva ko wasaze. Urumva kubwira umuntu ngo hariya hari uwagufasha, azahita yumva ko yasaze nyamara ntabwo umuntu wese wagiyeyo aba arwaye mu mutwe.”

Bukuru yavuze ko mu Rwanda hakiri n’umubare muke w’abaganga bazobereye mu by’indwara zo mu mutwe, nubwo n’abo bake badakoreshwa bose.

Yavuze ko abize iby’ubuzima bwo mu mutwe basaga ibihumbi bitandatu, nyamara Leta ikoresha abagera kuri 500.

Claire Nancy Misago yavuze ko kuba Leta ikoresha bake mu bize iby’ubuzima bwo mu mutwe atari ubushake ahubwo biterwa n’amikoro y’igihugu.

Icyakora, yijeje ko hari gahunda ziri gutekerezwaho zo kongera umubare w’abo baganga no gukora ubukangurambaga mu bantu benshi ku buryo bamenya ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe n’ubufasha buhabwa uwo byagaragaweho.

Ati “Wenda buri rwego ntiruzabona inzobere mu buzima bwo mu mutwe ariko buri rwego tuzarukangurira kumenya abafite agahinda gakabije. Abantu begere abaturage, bishyire hamwe batange ubufasha ariko abantu bagire ubumenyi bw’ibanze bwo gufasha abafite agahinda gakabije.”

Kugeza ubu kuri buri bitaro mu Rwanda, hari abaganga bashinzwe kwita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe.

OMS ivuga ko nibura buri magendo 40, umuntu umwe aba yiyahuye cyangwa abigerageje ku Isi.

Hatangimana Scolastique [Scola] yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ry’inyubako ya Makuza Peace Plaza ku wa 6 Nzeri 2019, ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ari naho yaguye nyuma y’umunsi umwe

Exit mobile version