Ubwo umu DASSO yahohoteraga umunyamakru Eric Bagiruwubusa ukorera Radiyo y’Abanyamerika “Ijwi ry’Amerika” hari amajwi y’abaturage bashyizeho ikiganiro kiri kurangira akaba yanteye kwibaza byinshi. Muri macye impamvu uyu mu DASSO yakubise Eric Bagiruwubusa telefoni ye ikitura hasi byari mu rwego rwo kumubuza gufata amafoto n’amajwi.
Ibi rero bikaba byongeye kwerekana uburyo leta ya Kagame iba idashaka ko ukuri gusohoka. Ariko amagambo yaba baturage arimo akababaro kenshi, arerekana ubukene buri mu Rwanda kandi agaragaza igitugu abaturage bashyirwaho.
Iyumvire nawe amajwi yabo baturage yuzuyemo akababaro ndetse n’urwango bafitiye aba DASSO birirwa babirukaho bababuza kwishakira ubuzima:
Ubwanditsi
Rugali