Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge bwiyemeje guca abazunguzayi bose bakorera imbere y’amaduka ari ku muhanda wo mu Biryogo ugana mu mujyi.
Aba bazunguzayi bavugwa ni abacuruzi biganjemo ab’imyenda n’inkweto bayicuruza bayitembereza mu ntoki, imbere y’amaduka ari kuri uyu muhanda mu Biryogo.
Iki cyemezo cyo guca abazunguzayi ubuyobozi bw’Umurenge bwakibwiye abaturage n’abakorera ubucuruzi muri aka gace, mu nama y’umutekano yabahuje ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2016.
Havuguziga Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge yabwiye aba baturage ko hafashwe icyemezo cyo gukora imikwabu buri mugoroba, abakora uyu mwuga bose bakirukanwa, ababyanze bagafatwa bagafungwa.
Yagize ati “Abazunguzayi mu masaha y’umugoroba usanga ari ikibazo gikomeye hariya hari amaduka abantu badashobora no kubona ubwinyagamburiro ku buryo haba hari impanuka n’ibibazo bikomeye ndetse n’abacururiza hariya mu maduka bakaba badashobora gucuruza kubera ko abandi baba bari gucuruza ibisa nk’ibyo bakabahombya kandi bo batanga umusoro.”
Aha yavuze ko ibi bizagerwaho hifashishijwe urwego rwa Polisi ruzafatanya n’abashinzwe irondo, anasaba abaturage na bo kubigiramo uruhare.
Uyu muyobozi yavuze ko abakora ubuzunguzayi bashobora guhura n’impanuka nyishi zirimo iz’ikomeye, atanga urugero rw’umugore ucuruza agataro uherutse kurasirwa Nyabugogo, bityo ko biyemeje kubikumira hakiri kare.
Uyu muyobozi yavuze ko hari bamwe bitwaza aka kazi, bagacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Yasabye abaturage kugira uruhare mu guca aba bazunguzayi, ariko nanone ababwira ko guhera kuri uyu wa Kane ari bwo hatangizwa umukabu wa buri nimugoroba mu buryo buhoraho.
Mwumvaneza Samson uyobora DASSO muri Nyarugenge, yavuze ko aba bazunguzayi bababonamo ikibazo, ko ntako batagize ngo babirukane bakanga, ariko ko ku bufatanye na Polisi bizeye ko nibabihagurukira bizacika.
Aha yasabye abitabiriye iyi nama, ko abasanzwe bakora uyu murimo babireka, abibutsa ko bashobora kwibumbira mu makoperative bagafashwa kubona ahemewe bakorera ubucuruzi bwabo.
Yagize ati “Wa muntu uri aha ngaha uzi ngo urazunguza, byihorere, ndakubwiza ukuri byihorere. Gusa ikibanza ujye mu iduka, shaka ikibanza ucuruze nk’abandi ikibanza kirahari, amaduka arahari, isoko rirahari nimukore amashyirahamwe mwibumbire hamwe cyangwa mukore udushinga runaka barimo barabandika bashaka kumenya uburyo babateza imbere hamwe mu bucuruzi bwanyu ariko ibyo gucuruza muzunguza mu buryo butemewe ntabwo ari byo, mubireke abazunguzayi bose mubabwire ko bitemewe.”
Abazunguzayi bo bataka kubura igishoro
Ku rundi ruhande ariko umwe mu bazunguzayi waganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko we kuzunguza ari ko kazi agira kamutunze, ko abikora ku bw’ubushobozi buke.
Uyu yagize ati “Iyo bavuze ngo bagiye kutwirukana hano bahaduce ni ukuturenganya kuko akazi twe dukora nta muntu tujya duhutaza, nta muntu twambura ku ngufu, umuntu araza tukumvikana, tukamugurisha. Ducuruza ibyo twaranguje amafaranga nyamara hari abantu b’abajura, abantu b’indaya, abantu banywa urumogi aho ngaho bakwiye kurwanywa. Twebwe mu by’ukuri twumva bakwiye kutureka tugakoresha amafaranga yacu dufite makeya kuko ntabwo tuba hano ari uko twanze kuba ahandi hantu heza.”
Yongeraho ati “Impamvu tutajya mu isoko ni uko nta gishoro tugira; ntabwo waba ufite ibihumbi 20 cyangwa 30 ngo ubijyanye mu isoko; mu isoko ikibanza gisaba nk’ibihumbi Magana atatu cyangwa Magana atanu, ayo twe ntayo dufite, urumva twajya mu isoko gute?”
Bamwe mu bacuruzi bacururiza aho aba bazunguzayi bakorera, batanze ubuhamya ko guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6 PM) kugeza saa yine z’ijoro (10 PM) abazunguzayi baba bahagaze imbere y’amaduka yabo bakababuza gucuruza, banatangira abagenzi.
Bamwe bavuze ko iyo bashatse kubimura bifashishije inzego zishinzwe irondo nka DASSO habaho imvururu n’imirwano, batanga urugero ko kuwa Kabiri, tariki 17 Gicurasi hari abazunguzayi barwanyije umucuruzi wabirukanaga imbere y’umuryango akoreramo.
Aha umucuruzi umwe yatanze ubuhamya ko aba bazunguzayi biganjemo abajura benshi.
Bagize bati “Kuva nimugoroba kugeza hafi saa yine abazunguzayi baba bahuzuye, uhise bamukora mu mufuka yagura umwenda bati ‘jya ku itara aho ujye kureba ntaguhangika urebe ko nguhaye sitire zigezweho’ ubwo bakaba babazanye mu miryango y’amaduka yacu, ubwo iyo uramutse uvuze ubwo ingumi ziravuga. Inshuro nyinshi njyewe mpabona abazunguzayi b’abajura, bakora mu mifuka y’abantu.”
Abacuruzi bavuze ko iki kibazo cy’abazunguzayi cyakemurwa gusa na Polisi, kuko izindi nzego babona zarabinaniwe. Bagize bati “Hariya hantu ni ukuhashyira inzego z’umutekano kugira ngo dufatanye, naho dusaba ko guhera kwa Nyiranuma bahashyira inzego z’umutekano abandi abazunguzayi babaca amazi.”
Source: Izuba Rirashe