Site icon Rugali – Amakuru

Abazi IKIDAGI mudufashe guhindura inkuru yuyu mushoramari wo mu Busuwisi witwa Christoph Dicken von Oetinger! Muti kubera iki?

Abazi ikidage nimwirebere uburyo Makuza Bertin na Paul Kagame bambuye umusuwisi w’umushoramari witwa Christoph Dicken von Oetinger uruganda rwe. Uyu musuwisi yari mu bashoramari ba mbere bakoreshaga abakozi benshi mu Rwanda kugeza muri 1994 ubwo yatakazaga imitungo ye yose yari afite mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma y’imyaka 20, uyu mushoramari yasubiye mu Rwanda agiye gusaba ko yasubizwa ibye cyane cyane harimo uruganda rwe asanga imitungo ye yose yarigaruriwe na Paul Kagame ariho INYANGE benshi bibeshya ko ariya Cyrstal Venture yaturutse.

Dore rero icyo dusaba abantu bose bumva ikidage kandi bazi nizindi ndimi cyane cyane Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza ko batanga umuganda bahindura buri jambo ryose riri muri iyi video mu rurimi bazi. Abiyemeje gutanga uyu muganda batwandikira bakoresheje link “TWANDIKIRE”  ku rubuga rwacu rugali.com cyangwa bagakoresha urubuga rwacu rwa Facebook @Rugali gali

Exit mobile version