1. Ese banyarwanda mwaba muzi aho iyo listé y’abiyandikisha izajya?
2. Mwaba muzi icyo iyo listé izakoreshwa nyuma yaho?
3. Ese none mwazabibazwa akari kera? Aho ntimuzitwaza ko mutari mubizi?
4. Ese waba utazi ko uwo ushaka cg ushyigikiye aregwa ubwicanyi ndenga kamere?
5. Ese waba utarabona aho Président Paul Kagame, yigamba kwica cg kuzica no mu gihe kizaza?
6.Ese aho wazashinjwa ubufatanyacyaha, kuba utaratabaye cg ngo utabarize abari mukaga?
7. Ese aho uwashyigikiye ibikorwa bibi bya leta yabanjirije iya FPR, yaba abayeho ate?
Ntawugomba guhutazwa, ariko ntawahunga ibibazo bishobora guterwa n’uburangare bwe,
Itonde utazishyurira abandi kandi wari inkundarubyino gusa.
Sigaho, utazisama wasandaye kuko bizaba byarangiye.
Gushyigikira ikibi, ntabwo bitanye cyane no gufatanya icyaha
Amategeko abereyeho, kubahirizwa.
Habwirwa benshi hakumva beneyo.
Abatugezaho listé ntibazabura.
Abayandikisha n’abitabira gutera inkunga ubuyobozi bubi murarye muri menge.
Victor Safali