Dr Jean Damascène Bizimana: Abanyarwanda bakwiye kureka gushima Imana bagashima inkotanyi? Abanyarwanda bajya bavuga ngo so nta kwanga akwita nabi. Ukuntu se ise ntiyari yaramwise neza “Bizimana”. Uruzi iyo amwita “Sinzimana”. Kuko biragaragara ko Dr. Jean Damascene atazi Imana. Akeka ko se iyo hataba Imana Jenoside iba yarahagaze? Ahubwo ko Imana yakinze akaboko abantu bari gupfa bagashira.
Nkabona igihugu cyacu gikomeza kugira ibizazane, ntimwirirwe mushakishiriza ahandi. Kagame na leta ye birirwa bahinyuza Imana nibo batuma u Rwanda ruhorana ibibazo. Satani yateye u Rwanda koko, aho umuyobozi ajya imbere yabo ayobora ati dushimire FPR kuko niyo yarokoye abanyarwanda akongeraho ngo Imana ntacyo yakoze!!!!! Ndi Dr. Bizimana nari no guhinduza izina Bizimana nkarijugunya kuko kuri we nta Mana ibaho.