Site icon Rugali – Amakuru

Abayobozi bahimba ibyiciro by’ubudehe bazajya birukanwa mu kazi

Bamwe mu baturage mu bice bitandukanye by’igihugu bakunze kumvikana bavuga ko iyo ibyiciro by’ubudehe bisohotse bisanga ibyo bashyizwemo mu nama byarahinduwe, ibintu binubira bagaragaza ko haba hari abayobozi biherera bagashyira abaturage mu byiciro by’ubudehe rwihishwa bigatuma umuntu ashyirwa mu cyo adakwiye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(Minaloc) isobanura ko gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bikorerwa mu ruhame mu nama z’abaturage n’abayobozi.Abaturage nibo bagaragaza icyiciro mugenzi wabo akwiye gushyirwamo bashingiye ku bushobozi bwe.
Abaturage bavuga ko hari abashyirwa mu cyiciro mu nama rusange ariko urutonde rwa nyuma rugasohoka ruhabanye n’amakuru yatanzwe ku ikubitiro.
Umwe mu baturage bo mu mu Mujyi wa Kigali baganiriye na TV1 yagize ati“Njye banshyize mu cyiciro cya gatatu, kandi nkurikije amabwiriza yatanzwe si ho nagomba kuba ndi, nari kujya mu cya kabiri kuko nta nzu ngira, nkora akazi k’ikiraka ndetse n’umugore wanjye nta kazi agira.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba, yashimangiye ko abaturage ari bo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiciro by’ubudehe, kandi ngo n’iyo habayeho gusaba kubihindura, bikorerwa mu nama.
Yihanangirije abayobozi bakora ibinyuranye n’ibi, avuga ko bazakurikiranwa ndetse bagahabwa ibihano birimo no kwirukanwa mu kazi.
Yagize ati “Bigaragaye ko umuturage agomba guhindurirwa icyiciro abayobozi bakicara bonyine bakabikora tugomba kubamenya kandi tuzabafatira ibyemezo harimo no kwirukanwa.”
Amabwiriza ateganya ko gukosoza ibyiciro by’ubudehe bitagomba kurenza iminsi irindwi umuturage ufite ikibazo abimenyesha inzego z’ibanze z’aho abarizwa.
Ati“Amabwiriza ari gukurikizwa kandi yoherejwe ku mirenge kugira ngo ikibazo gikemuke vuba. Abaturage bafite ikibazo bandikira umurenge komite y’ubudehe ikajya gusura urugo kugira ngo ibone amakuru iri kumwe na komite y’umudugugu, ubundi hakaba inama n’abaturage. ”
Mu yandi makosa yagiye agaragazwa mu ikorwa ry’ibyiciro by’ubudehe harimo kwibura ku rutonde kuri bamwe mu baturage bitewe n’amazina yandikwa nabi. Ibyiciro by’ubudehe biri mu bigenderwaho hakorwa igenamigambi.
Raporo ku ishyirwaho ry’ibyiciro bishya by’Ubudehe ku mibereho y’Abanyarwanda, igaragaza ko abenshi bari mu cyiciro cya gatatu muri bine bihari.
Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.
Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.
Icyiciro cya gatatu cy’Ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.
Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa.
Igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe cyatangiye kugeragezwa kuva muri Kanama 2014, bikorwa mu turere twose kuva ku wa 2 Gashyantare 2015.
 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba

 

Exit mobile version