Site icon Rugali – Amakuru

Abayoboke b’ihuriro RNC muri Mozambique beretse Kagame ko atariwe wenyine ukunda u Rwanda

Harya ubundi kuki ushatse kugunda cyangwa kujya muri RNC ari mu Rwanda abizira? None se ko nabonye abo muri RNC bari baje kogeza Rayon Sports muri Mozambique ari benshi ubu ni ukuvuga ko Kagame ashobora gufata ikipe yose akayifunga ngo nuko abo muri RNC baje kuyogeza muri Mozambique?

Cyangwa ubu umufana wese wa Rayon Sports “Gikundiro” wari wagiye ayiherekeje wibeshye akuvugisha umu RNC azamufate amufunge nkuko yafunze Kizito? Kuba aba bo mw’ihuriro bakwambara imyenda yabo bakajya kuri stade muri Mozambique ariko badashobora no gukandagira mu rwababyaye, ibi bishamangira ko u Rwanda rutegetswe n’umunyagitugu urenze ukwemera!

Kizito Mihigo yazize ngo kuko yavuganaga n’umwe mu bari muri RNC ariko kuri njye iki nticyagobye kuba icyaha. Kagame na FPR baribeshya kuko igihe kizagera abayoboke b’amashyaka nka FDU Inkingi, RNC, PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda ndetse nandi ntarondoye bambare imyenda ibaranga nkuko abo bayoboke ba RNC bari baje kogeza Rayon Sports bambaye RNC gusa kandi ndabona baberewe!

Exit mobile version