Amakuru atugeraho ava kuri umwe mu ntore, ni ay’inama yahuje Intore zihagarariye izindi muri USA hamwe n’ uhagarariye umwicanyi Kagame Rwabujindiri, muri USA ari we Bihemu Matilida Mukantabana (akazina ka Bihemu akaba yaragahawe n’abamuzi neza ko yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, wahawe utuzi twa Munyuza, wari Mwarimu muri Kaminuza ya Sacramento muri Leta ya California, Nyakwigendera Porofesa Kimenyi Alexandre), wari kumwe ndetse n’abandi bicanyi barimo ingirwa-jenerali Nyakarundi, n’abandi bicanyi bashinzwe inyungu za Rwabujindiri nka Frank Kayijuka.
Ingingo nyamukuru zizweho, harimo – Gutora komite nshya y’intore ziba muri USA, – Kurebera hamwe ingingo z’ingenzi zirebana na Diyasipora nyarwanda muri USA ndetse n’igihugu muri rusange ndetse n’ingamba zigomba gufatwa.
Mu byavuzwe biteye ubwoba leta y’agatsiko k’abajura-bicanyi ni umubano w’u Rwanda na Uganda, dore ko bafashe umwanya wo kuvuga nabi Perezida Yoweri Kaguta Museveni, batibagiwe na Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza.
Inkuru ikomeye rero twabonye ni uko abicanyi twavuze haruguru (Nyakarundi na Kayijuka) bagiye bahamagara abo bizeye cyane muri izo ntore, bakabaha amabwiriza y’abo bagomba kurwanya batuye muri USA ndetse na CANADA, ku buryo ubwo ari bwo bwose burimo no kubica mu mayeri, ni muri urwo rwego rero tubaburira kuko noneho abicanyi bataye umutwe aho bashobora no kwihekura, kubera gukekana hagati yabo.
Tukaba tubahaye amafoto y’izo ntore, nyabuneka abatabasha kwibuka mujye muyandena mu mufuka, maze uwo muhuye ari muri iyo foto, mumugendere kure kuko utuzi twa munyuza dushobora kubahitana.
Mubitegereze murabazi bose aho baturutse mu ma Leta atandukanye, bose umugambi ari umwe wo gukomeza gushyigikira ubwicanyi n’ubujura bukorwa na shebuja Kagame uzabirenza namara kubakoresha ayo mahano yose. Aya mafoto arashimingira inkuru yasohotse mbere kuri Rugali.com https://rugali.com/amakuru-yihutirwa-imigambi-mibisha-yo-kugirira-nabi-abari-muri-opozisiyo-nyarwanda-ibarizwa-muri-amerika-ya-ruguru/ yerekana uburyo izi ntore zigenda zigabanya uduce zigomba gukoreramo amahano yazo.
Nsoza nkaba mbwira abatavuga rumwe cyangwa abatitabira ubutegetsi bw’umwicanyi Kagame, ko bagomba gukusanya amakuru y’aba bantu, uko bagiye baza muri Amerika, ibyo bagiye bavuga bahunze, abaje se kuri green card, kuko bose umunsi n’umwe bakabazwa amabi birirwa bahiga gukorera abanyakuri.
Ukuri kuzatsinda kuko na Jenerali Idi Amin, Staline mu Burusiya, Nicolae Ceaușescu wa Rumaniya n’ibindi bisambo byicanyi byinshi byagiye bihimwa n’umunsi…
Umunyarwanda – USA