Yanditswe na Benito Kayuhura
Ubu kandi umubajije icyari kimurakaje aha yakubwira ko yari arakajwe nuko Interahamwe zamaze abatutsi kumbi we yari ari guhumeka insigane kubera ko i New York UN yari imaze gutora umwanzuro wo kohereza ingabo ziza gutabara abatutsi maze bikabangamira umugambi we wo gufata ubutegetsi wasaga nugeze ku musozo.
Kagame yahise akora ibintu 3 ngo aburizemo icyo cyemezo:
1. Yahise ategeka Bwana Claude Dusaidi wari intumwa ya FPR i New York guhita yamaganira kure icyo cyemezo kure avuga ko nibiramuka bikozwe birafatwa nk’igikorwa cy’ubugambanyi.
2. Yahise ategeka Bwana Charles Muligande kwandika ibaruwa avuga ko kuza gutabara abatutsi ntacyo bimaze ko abatutsi bashize (Kandi Genocide yari imaze iminsi 30 gusa itangiye) Mwibuke kandi ko yamaze iminsi 100
3. Yanahise ashyira iterabwoba ku bihugu byateganyaga kohereza ingabo avuga ko nihagira uwibeshya akaza aramurasa cyangwa indege iri bukandagire mukirere cy’u Rwanda izanye ingabo iraraswa
ibyo Kagame yakoze byatumye koko izo ngabo zitaza nuko abatutsi bakomeza guhigwa bukware no kwicwa nta kirengera, nibutse abakiri bato ko icyo gihe Les Fars zari zihanganye ku rugamba rukomeye na FPR aho inshuro nyinshi les Fars zinginze Kagame ngo areke kubarasaho bage guhosha ubwicanyi Kagame akanga, byagezeho banamusaba kuvanga ingabo bakajya gutabara abatutsi byose Kagame arabyanga (Nibutse ko Habyalimana yapfuye avuye gusinya amasezerano yarimo no kuvanga ingabo, kiriya gihe rero FPR nayo yari yahindutse les Fars)
KUKI KAGAME YANGAGA KO HAGIRA UMUNTU UZA GUTABARA ABATUTSI?
Kiriya gihe Leta yari izwi ni Les Fars naho Kagame akaba inyeshyamba, ubusanzwe rero iyo ingabo z’amahanga zoherejwe mu butumwa bw’amahoro ziza zifite mission yo guhagarara hagati y’impande 2 zigahosha imirwano, ziba ariko zinagomba gukorana bya hafi na Leta ndetse akenshi bakanafatanya mu kugarura umutekano, Iyo biramuka bigenze gutyo rero byari guha amahirwe Les Fars yari isumbirijwe ku rugamba kubera amasasu yari atangiye kubashirana bagatangira kuyashaka, kwisugaganya no gukosora amakosa yari amaze gukorwa icyo gihe maze bagasubiza inkotanyi inyuma cyangwa se bakazihatira kubahiriza amasezerano yari yamaze gushyirwaho umukono na Perezida Habyalimana.
Kagame we yumvaga hapfa abatutsi benshi bashoboka kugirango abone icyo arega abahutu mu mizo ya mbere maze UN ikabafatira iibihano byo kugura imbunda n’amasasu maze akabona uko yitsindira intambara agafata ubutegetsi adasangiye n’abahutu iyi akaba ari nayo mpamvu yacengeje mu nterahamwe abasirikare be bo mw’itsinda ryitwaga network commando bakica abatutsi bityo baba batinyuye abahutu bari bagishidikanya kwica. (Hari abantu babonye Iterahamwe zambaye ibitenge ziri gusohoka muri CND ifite imipanga n’amahiri)
ibi bikorwa bya Kagame ariko ntibihindura abere abahutu bishoye mu bwicanyi ariko nanone ntibibuza guhamya ko Kagame ariwe wateguye akanagira uruhare muri Genocide ibi akaba aribyo bituma ahora arwana no guhindura amazina n’inyito byayo ndetse n’amateka kugirango urubyiruko rukomeze kuba mu mwijima n’ikinyoma cyuko abahutu aribo bateguye Genocide bakayishyira no mu bikorwa we akaza aje kuyihagarika gusa.
Abatutsi bakuru ibi bintu barabizi ariko abenshi baranga bagashyikira Kagame kuberako:
1. Bahizwe bakanicwa n’abahutu 94 bityo kureba kure aho amaso atageza ngo banarebe uruhare rwa Kagame ko ariwe Nyirabayaza muri biriya bintu bikabananira
2. Hari benshi bigishijwe bakanatozwa kwanga abahutu bababwira ko ari abantu batagira ubwenge baremewe gutegekwa n’abatutsi
3. Nta muntu burya utagira uruhande abogamiraho n’umusifuzi burya aba afite ikipe yumva yikundiye nubwo atayibera cyangwa ngo abigaragaze ariko burya kaba karimo. n’abantu bafite ibyo bahuriyeho barakundirana kdi s’icyaha, uzarebe abantu bize ku bigo bimwe cyangwa muri promotion/intake zimwe ukuntu bahuza urugwiro iyo bahuye, n’abatutsi rero kuba baragwirirwe n akaga kamwe ku bahutu 94 akaba ari na nyamuke bituma bakundirana bityo babona Umututsi mwene wabo ari President ndetse naho ukandagiye hose mu gihugu hakomeye haba hicaye umututsi banareba ukuntu bafite ijambo n’agaciro imbere y’umuhutu bakumva birabanejeje kabone nubwo yaba yaburaye, mbega ni nka kuriya ufana ikipe yatsinda ibyishimo bikakurenga kdi itari buguhe n’igiceri na kimwe.
ABANYARWANDA DUKWIYE GUFASHA HASI KUBA ABAFANA B’AMOKO
S’icyaha gufana cyangwa gukunda uwo musangiye ubwoko ariko se bite iyo ari no mu makosa ukaba ubibona ariko ugakomeza kumujya inyuma ngo nuko musangiye ubwoko? Hari abatutsi benshi bemera kandi babona ko Kagame ari Umwicanyi ukwiye kuvaho ariko bakumva ko aho kugirango abahutu bongere gutegeka Kagame yagumaho, bene aba ni babandi bumva kdi babona Kagame wenyihe gusa nk’ikibazo mu Rwanda ariko systeme ikaba yakomeza kuko ntacyo itwaye, Reka mbibutse ko abami b’abanyiginya bategetse u Rwanda imyaka 400 bakuranwa ku butegetsi ariko ubuhake, uburetwa, shiku n’ikiboko ku bahutu bigakomeza, Umwami Rudahigwa niwe wenyine wabibonyemo ikibazo abikuraho abiru bahita bamwica ngo abasuzuguje abahutu.
Hari n’abahutu njya numva cyangwa njya mbona hano bashima bakanashyigikira kwicwa kw’abatutsi 94 ngo ababikoze bakoze ibikwiriye bikiza umwanzi nyamara kandi bakarenga bakavuga ko Inkotanyi zakoze amahano zica abavandimwe n’ababyeyi babo mu cyahoze ari Byumba mu myaka ya za 90? Nonese niba ubabajwe n’abawe bapfuye kuki utakwishyira no mu cyimbo cy’umututsi wabuze abe (cyane ko uzi uko gupfusha abawe bimera) ngo wumve agahinda ke kdi ko abantu dukoze kimwe bityo dusangiye agahinda, intimba n’akababaro ko kubura abacu?
DORE IGIKWIRIYE
Hakenewe Leta idashingiye ku bwoko kuba muri FPR harimo abahutu ntibivuze ko ubutegetsi busangiwe ahubwo barimo ku mpamvu 2 gusa:
1. Guhuma amaso abazungu hagamijwe kwerekana ko Kagame yasaranganyije ubutegetsi
2. Kugusha neza abahutu batareba kure ngo bibwire ko nabo bari mu buyobozi
Muri FPR abahutu bafite imipaka mu guhabwa imyanya, hari imyanya udashobora gusangamo umuhutu n’umwe niyo byagenda gute: Mu barinda Umukuru w’igihugu, Secretaire Generall muri Ministere iyariyo yose, Ushinzwe iperereza mu gisirikare, Ukuriye ONG, Ministere y’ubutabera cyangwa Imari. Aho uzasanga kandi umuhutu hose buri gihe haba hari umututsi umwungirije ari nawe ukora akazi kose akarinda uwo muhutu kugira ibyo amenya bitareba abahutu ariko iyo bahaye umwanya umututsi ntibashobora kumuha umuhutu ngo amwungirize
igikwiriye rero suko twahakana ko amoko ariho twiharira ubutegetsi cyangwa twireguza ngo umenya gute ubwoko bw’umuntu kdi nta rangamuntu byanditsemo ahari se twibwira ko aritwe gusa tuzi ubwenge ahubwo n’ugusaranganya byose nta guhendana umunyarwanda akajya abona akazi cyangwa akinjira mu gisirikare hatabanje kurebwa ngo ni bwiko ki? yarokokeye he? Ni mwene nde? bavuye he? n’utundi dutiku twinshi tubera mu mihezo y’abahezanguni
Nyuma y’amoko hakenewe kandi guterwa indi ntambwe yo gufasha hasi kwica no gufunga abo mutabona ibintu kimwe, kutiharira ubukungu bw’igihugu no kunyaga abantu ibyabo mw’izina ry’imisoro no kubasenyera amazu kuko ibyo bidakosowe mu Rwanda bitinde bitebuke hazaba indi revolution cyangwa intambara ishobora kuzahitana benshi kuko ndabona ubugome n’urugomo byararenze ku batavuga rumwe na Leta bikanimukira no mu baturage basanzwe babicisha inzara ku bwende bababuza guhinga, gusarura no kugurisha imyaka yabo.
Amoko yombi yarahemukiranye bityo dukeneye ubwiyunge bukorera ku bipimo bizima atari nk’iriya minzani banyonze ya Kagame yumvisha Abanyarwanda ko abatutsi aribo gusa barenganye kandi ibiganza byabo bikaba byera de! hakaba n’amashitani yitwa abahutu atagira ubwenge cyangwa ikindi kintu kizima azi uretse kwica abatutsi gusa, iyi ngo akaba ariyo mpamvu bagomba gupfukama ndetse nuwavutse uyu munsi agasaba imbabazi abatutsi z’amabi ba Sekuru be bakoze. dukeneye ko mu Rwanda Politique ishingira ku migabo n’imigambi by’abashaka kuyobora hanyuma bashobora kubyumvisha abaturage bikabanyura amatwi bakabaha uburenganzira bwo gutegeka babinyujije mu matora apana kwicara bakatugenera abatuyobora ku ngufu, ibintu byo gukundira umuntu gusa ko dusangiye ubwoko bikwiye gucika, ariko bizashoboka gusa igihe umuhutu ategetse akumva ko ari Perezida w’abanyarwanda bose apana bene wabo gusa cyangwa n’umututsi bikagenda gutyo.