Abaturage bo mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge ahegereye ahimuriwe gereza ya Nyarugenge baravuga ko imibereho mibi yabo ishingiye kukutagira amazi meza ubu yahumiye kumirari kuko n’ibidendezi byo mugishanga no mu mibande bajyaga guvomamo amazi y’ibiroha ubu ngo iyi gereza yayoboyemo imyanda iyiturukamo kuburyo ubu bavuga ko ikibazo basanganwe cyo kutagira amazi cyahumiye kumirari.
Kuki ikibazo cy’amazi meza gisa n’ikibazo rusange mu gihugu hose nyamara abayobozi bazi ko amazi ari mu bintu by’ibanze mu mibereho myiza yabo bayobora?
Nonese habuze amikoro cyangwa ahari ashirira mu mifuka y’abayobozi badasiba kwiyongeza imishahara itubutse no kugendera mu bimodoka bya karahabutaka? Nonese umuturage ni ryali inyungu ze zizashyirwa imbere hanyuma iz’abayobozi zikaza nyuma?Nonese abayobozi baramutse bakomeje kujya bibanza rubanda yo ikibagirana aho ntibyaba byabaye macuri ari nayo mpamvu iby’ibanze umuturage akeneye bikomeza kubura nyamara ngo ubukire bwiyongera ari nako abakene nabo umubare wabo ukomeza gutumbagira?
Boniface Twagirimana