Site icon Rugali – Amakuru

Abaturage bikoreye uduseke bajya mu nteko guhinduza itegeko nshinga, ubu harageze ko uduseke tuva mu nteko twuzuye ibiryo tugana mu baturage.

Kubera inzara, Kagame nareba nabi abaturage baramusanga aho yihishe COVID-19

Covid-19 ishyize ahagaragara amahanga yose aho ava akagera u Rwanda narwo tutarwibagiwe. Noneho n’ibihugu byateye imbere byirirwaga byirata ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere, byagaragaye uburyo COVID-19 irimo ivuza ubuhuha muri ibyo bihugu cyane cyane mu rwego rw’ubuvuzi aho bisanze nta bikoresho bihagije bafite byabafasha kwirinda iki cyorezo. Byageze naho abakozi bo kwa muganga mu bihugu nk’u Bwongereza bambara ya masashi ashyirwamo imyanda nk’amataburiya! Aho niho bibagiwe gushyira imbaraga cyangwa bibagiwe guteganya ibihe nk’ibi. Ariko da baravuga ngo ntawe uterwa yiteguye.

Tugaruke ku gihugu cyacu u Rwanda. Mu Buvuzi se ho bimeze bite? Hagire se ukopfora? Bamunige!!! Baremera bagahebera urwaje. Reka tuvuge ko ho bitarakomera kuko nk’uko Imana ikomeje kuturinda Covid-19 ntabwo iki cyorezo cyari cyayogoza u Rwanda ku rwego nk’urwo ibihugu by’i Burayi rugezeho. Nibyo gushima Imana kandi tuyisaba ngo ikomeze iturinde yorohereze n’amahanga yose kuko twese turakeneranye.

Ikibabaje mu Rwanda n’inzara irimo kwica abaturage bimwe mu ngaruka ya Covid-19. Nkuko Madame Ingabire Victoire yigeze kubivuga leta y’u Rwanda irahubuka, ifata ibyemezo itabanje kwicara ngo irebe n’izihe ngaruka ibyo byemezo bizagira, ese izo ngaruka ziramutse zibayeho zakemurwa gute? Izo ngaruka zakemurwa na bande? Ndabivugira kuri iyi nzara yatewe na Covid-19, ubusanzwe abanyarwanda bari bifitiye inzara yatewe n’ifungwa ry’imipaka imwe n’imwe kubera u Rwanda rutarebana neza n’ibihugu by’abaturanyi. Ubuzima bwari bugikomeje yego nabi none Coronavirus itumye ibintu bijya iwandabaga. Nk’uko Madame Ingabire Victoire yabivuze abayobozi nibadahagurukira iki kibazo imirambo y’abantu bishwe n’inzara bazasanga mu mazu ko izaba ari myinshi?

Ariko ibi n’ibiki byihishe inyuma y’ibi bintu?? Ubujije umuturage kwigira iwabo kw’ivuko (mu ntara), ntumuhaye ibyo kurya uko bigomba maze urangije uti akana iwabo akandi iwabo. Ntagusohoka, n’ugize ngo arasohoka agiye gushaka icyo ararira, arahatwa ikiboko cyangwa anyuzwemo urusasu!!! Ibi n’ibiki mwo kabyara??? Ubu se amaherezo ni ayahe???

Niba abaturage bajya mw’isibo yo gufata ibyo biryo bitanagira uko bingana, kandi kugira ngo twirinde Covid-19 tuyirinda n’abandi tugomba kwirinda kwegerana, ubwo se ubwirinde burihe? Leta y’u Rwanda se ubwo haricyo irimo ikiza? Cyangwa hejuru ya Covid-19 barateza ibindi bibazo. Ariko ko bigeze kuvuga ko bazajya babisangisha abaturage mu ngo zabo byahindutse gute? Abanyarwanda baragira Covid-19 bagire n’inzara ubwo se biragenda gute? Uwo muntu uzaba yishwe n’inzara naramuka yanduye icyo cyorezo aho umubiri we uzashobora ku kirwanya? Abanyarwanda turapfuye turashize!!! Ariko Imana ntiyabyemera kuko ntiradukuraho amaboko.

Birababaje cyane, Ikigaragara n’uko inkunga leta ndetse n’abagiraneza barigutanga bitari gutangwa neza uko bikwiye. Itangaza makuru rirahatubereye twese nk’abanyarwanda ngo tumenye ibirigukorwa bibi. Abaturage ntibabeshya pe. Leta nigire icyo ibikoraho. Ibi byerekana ko nta buyobozi dufite ahubwo ko dufite ubutegetsi, gutegeka gusa nibyo bazi. Abaturage bicwe n’inzara leta irebera!!! Leta ni nde? Leta ni Paul Kagame!!! Bahakanaga ko nta nzara ihari none Coronavirus ibishyize ahagaragara. Niba abaturage badashobora kwibeshaho nibura ukwezi kumwe badakora wavuga ko u Rwanda rwateye imbere koko? Nibemere ko abaturage bari basanganwe ubukene ahubwo babishakire umuti.

Abari Uganda bo bavuga ko barimo bahabwa ibiryo bihagije aho umuntu umwe abona ibiro 25 bya kawunga n’ibiro 12 by’ibishyimbo. Ko Uganda yaka imisoro icicriritse ikaba irimo kugaburira abaturage barimo bubahiriza guma mu rugo ni gute u Rwanda rusaba imisoro ihanitse abaturage rwananiwe kubagaburira? Umunyarwanda umwe ati abaturage bikoreye uduseke bajya mu nteko guhinduza itegeko nshinga, ubu harageze ko uduseke tuva mu nteko twuzuye ibiryo tugana mu baturage. Ibintu ni magirirane.

Marie Claire Kayirangwa

Exit mobile version