Amakuru atugeraho aremeza ko u Rwanda rugiye kohereza mu kwezi kwa gatanu 2016 abaturage barenga 120 mu gihugu cy’ubufaransa, ndetse abenshi muri bo bakaba bamaze iminsi myinshi mu nzu nini yitwa “SafeHouse” aho bari gutorezwa ibinyoma n’itekinika rya Ministeri y’ubucamanza. Bazaza mu rubanza gushinja genoside y’abatutsi abahoze ari ba Bourgoumestre mu cyahoze ari Kibungo.
Mushishikarijwe mwese gukangurira abo baturage n’inshuti zabo, mwohererezanya ubu butumwa mu binyujije ku buryo bwose bushoboka; busobanura ko iyo umuntu ageze i burayi ashobora kwisubiraho ku buhamya yari yaratanze hanyuma akavuga ukuri nyakuri azi mu rubanza, agahitirako anishinganisha kuri Leta y’ubufaransa, agahita anaka ubuhungiro akimara gutanga ubuhamya bwe mu rukiko, bigatuma ashobora kuguma mu bufaransa, ntasubizwe mu Rwanda ku ngufu.
Musabwe kandi no gupostinga iyi nyandiko inshuro nyinshi ahantu henshi abanyarwanda bari muri mu Rwanda muri iki gihe bashobora kuyisoma mbere y’itariki 10 z’uku kwezi kwa gatanu 2016
Kamanzi Usiel