Ni byo mpora mbabwira buri munsi ugira agashya kawo ku mitegekere ya Paul Kagame, abaturage akaba aribo babigwamo. Paul Kagame yarabanje abuza abaturage kuragira inka zabo ku gasozi, bazicira mu biraro akaba ariho abaturage bazizanira ubwatsi kugirango zirishe. Nabyo bikaba bitari byoroshye ariko abaturage barabikurikije kuko byari itegeko kandi akaba ari ntawe ugomba kuvuguruza icyo umunyagitugu Paul Kagame yategetse. None mwumve ko bigeze no ku matungo magufi ariyo ihene, intama, inkwavu n’inkoko ngo ko bigomba kwirukanwa mu karere ka Gasabo. Ubuyobozi buti ikemerewe kororwa mu ngo ni imbwa n’injangwe gusa.
https://www.youtube.com/watch?v=O-H7IkrmJSI
Paul Kagame afite umugambi wo kurangiza ibyo yiyemeje” kwicisha inzara abanyarwanda”. Kakarima k’igikoni bategetse umuturage gukora iwe mu rugo, ubu se azagafumbiza iki niba birukanye amatungo yose mu ngo? Aho munsi y’urugo umuturage yakuraga utujumba n’utuboga ubwo se aracyatuhakuye? Ayo mata yatangwaga n’izo nka cyangwa amashunushunu yafasha abaturage kurinda abana babo bwaki baracyayabonye?
https://www.youtube.com/watch?v=CW_YLdsbykc
Ubu se Paul Kagame azongera kwirirwa abaza impamvu u Rwanda arirwo rufite imirire mibi mu bana? Ubu se ntagaragaje ko ibi byose ari ibikorwa bye? Ubu se yabazaga iki abayobozi be muri wamwiherero wa 15 wabereye i gabiro?
Ubundi Paul Kagame we mbere yo gufata ibyemezo nkabiriya wakagombye kuba warabanje kwibaza ibi bibazo byose abaturage bibaza ukabanza ukabishakira umuti maze ukabona gushyira mu bikorwa ibyo byemezo byawe. Cyangwa Paul Kagame we wabonye isoko ryo kugurisha inyama akaba ariyo mpamvu urimo guca ubworozi bw’amatungo mu ngo mu Karere ka Gasabo utitaye ku nyungu z’abaturage?
Paul Kagame we ukataje mu migambi yawe yo kwigwizaho umutungo. Birazwi ko ntacyo utakora kugirango mu mifuko yawe hagire ikinjiramo kabone niyo abanyarwanda bakwicwa n’inzara. Menya ko ibi byose bizakugaruka umunsi umwe.
Ange Uwera