VOA Dusangire Ijambo: Abaturage barambiwe ubuyobozi bw’uturere bubasenyera amazu yabo. Mureke muze murebe ukuntu abaturage bagiye kurakara. Imyaka ishije ari myinshi babagaraguzwa agati. Mwibaze namwe aho umuntu yubaka inzu bamureba ikagera aho irangira barangiza bati turayisenya kuko utakurikije amategeko y’imyubakire cyangwa ngo nta kemezo cyo kubaka ufite. Umuturage amaze kuyitangaho amafaranga menshi maze baze bamusenyere. Ibyo byose bitangiye gutuma baturage barakara bagahaguruka bakarwanirira uburenganzira bwabo.
Mwibuke ko Kagame yavuze ko uzanyuranya n’ibyo avuga bazamurasa ku manywa y’ihangu. Ngayo nguko abapolisi be barashyira mu bikorwa ibyo yategetse. Birababaje kubona umuntu bamwica ngo kubera yanze ko bamusenyera. Abasenga musengere u Rwanda kuko ibibera mu Rwanda nta handi biba. Ibi byose bizashira aruko Kagame yarekuye ubutegetsi.