Site icon Rugali – Amakuru

Abaturage ba Rubavu barambiwe guhinga IBIRAYI bagasarurira Kagame n’agatsiko ke muri FPR babigurisha akayabo bakaba aribo babikiriramo!

Rubavu : Abahinzi b’ibirayi barasaba ko amakusanyirizo yabyo avaho. Abahinzi n’abagura ibirayi mu mujyi wa Gisenyi baravuga ko amakusanyirizo y’umusaruro w’ibirayi yagiye ashyirwa ahanyuranye mu mirenge babona ateza izamuka ry’igiciro cyabyo kandi agahombya abahinzi ngo akungura ba nyirayo gusa. Bityo bo basaba ko yavanwaho.

Politiki y’amakusanyirizo y’ibirayi igamije gucunga umusaruro wabyo n’igiciro cyabyo ku masoko ngo kibe kimwe mu Rwanda hose bityo umuhinzi ntahahombere yatangijwe hagati mu mwaka wa 2015.

Mu isoko ry’ibiribwa rya Mbugangari mu mujyi wa Gisenyi, ababicuruza n’ababishora babizanye ku magare (bita Baporotere) baganiriye n’Umuseke bavuga ko kuva amakusanyirizo yagera iwabo mu mirenge babihombeyemo.

Nsanzabera Callixte wo mu murenge wa Mudende avuga ko ba nyiri amakusanyirizo ari bunguka kuko ngo buri birayi bisohotsemo bigiye kugurishwa babibonaho15%, ndetse ngo n’ibigiye kuribwa mu rugo byishyura iyo 15%.

Undi muhinzi witwa Stani wo muri Bugeshi wazanye ibirayi aha Mbugangari yabwiye Umuseke ko amategeko y’amakusanyirizo atuma hunguka ba nyirayo bitwaje ko ngo bagurishiriza abahinzi umusaruro.

Ati “{mu ikusanyirizo} Bafata uko babonye abakiliya nyuma Babura bagasaba ababitwara ku magare babizana hano Mbugangari bikaza biri hafi kubora tukabihomberamo.”

Abacuruza ibi birayi mu isoko rya Mbugangari bavuga ko ikusanyirizo ry’ahantu runaka ritegeka umucuruzi kugura nibura Toni eshanu kugira ngo bamugurishe ibirayi, ibi ngo bituma ibyinshi bijya mu mujyi wa Kigali aho babasha kugura byinshi kandi n’igiciro kikiyongera.

Aba bacuruzi bo ngo iyo baguze n’abanyamagare bagura ku kinyuranyo kiri hagati y’amafaranga 20 na 50 ku kiro ugereranyije n’ayo bagura ku makusanyirizo aba ari hejuru.

Umuseke.rw

Exit mobile version