Hari ku wa Gatatu tariki ya 03 Nyakanga 2019 ubwo ku mugaragaro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatahaga umudugudu w’icyitegererezo wa Karama wubatswe mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu mujyinwa Kigali.
Ubwo watahwaga, uyu mudugudu ugizwe n’inzu zo guturamo byavuzwe ko urimo ibyangombwa byose bikenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo n’amashuri (inshuke, abanza n’ayisumbuye), isoko, ivuriro n’ibindi gusa bamwe mu bawutujwemo bavuze ko hari n’abatarabona bimwe mu bikoresho by’ibanze bagombaga gusangamo birimo intebe.
Ataha uwo mudugudu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage bahawe inzu zo kubamo kuzifata neza ndetse no kwifata neza ubwabo bagira isuku, kugira ngo batadindiza ingamba zo guteza imbere imibereho.
Perezida Kagame yagize ati ”Gutura heza ni byo nifuriza abantu bose badafite aho gutura, ariko umuvuduko uzaterwa n’amikoro hamwe n’uburyo abahawe ibi bikorwa babifata neza ndetse n’uburyo bifata neza nabo ubwabo”.
Nubwo byari ibyishimo ko batujwe heza bagereranyije n’aho bari batuye, ku rundi ruhande hari abagaragaje ko bafite impungenge z’imibereho.
Icyo gihe hari abaganiriye na BBC (mu nkuru yayo igira iti “Abatishoboye batujwe ’heza’ i Kigali, gusa bafite impungenge z’imibereho) bavuga ko nubwo batujwe heza ariko ari kure y’aho bari basanzwe bashakishiriza imibereho yabo ya buri munsi.
Umwe muri bo yagize ati “Jyewe n’umutware wanjye nta kazi dufite, aha ni kure y’aho twashakiraga ibyo kurya, icyo ntarasobanukirwa ni ukuntu tuzabigenza, kuko ino ntiturahamenyera ngo twabona aho duhigira nk’ibiraka”.
Nyuma y’ukwezi kurenga umudugudu w’icyitegererezo wa Karama utashywe, ikinyamakuru UMUBAVU.COM twifuje kumenya imibereho y’aba baturage maze tubasura tubatunguye gusa benshi mu baganiriye natwe bahuriza ku gushimira Perezida Kagame wabahaye ahantu heza ho gutura ariko kandi bose bagataka inzara bavuga ko yo ishobora kuzabatsinda muri izi nzu kuko nta buryo bafite bwo kubaho.
Mu majwi ya bamwe dufite tudatangaza amazina yabo, bavuga ko bafite impungenge z’imibereho ngo dore ko n’abari bafite amazu bakodeshaga aho bimuwe ubu yamaze gusenywa bityo bakaba bibaza uburyo bazabaho.
Uyu ati “Inzu twarazishimye ariko ikintu kigiye kutwica ni inzara, inzara yo rwose iratwica abenshi irabica, iraturangiza, nkatwe tudashoboye kugira icyo dukora kandi nk’ubu nari mfite uko nabagaho, nifitiye n’urutoki rwange nifitiye n’amazu yange nkodesha kandi yose nasize nyasenyae, ibitoki nabyo babimaze babinyiba kuko sinshobora kubasha no kugeraho kubera ko nta mbaraga ngira, ikibazo cyane cyane ni inzara”.
Uyu musaza avuga ko iyi nzara ivugwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama ari rusange ngo bityo bagasaba ko Leta yagira icyo ibafasha yaba amafaranga cyangwa n’ibyo kurya.
Ati “Icyo batugenera cyose baduha amafaranga, baduha n’ako gaceri, baduha n’ibyo bishyimbo baduha n’ako ka Kawunga, dushobora kukifashisha gatoya wenda nyuma tukazaba dutegereza ikizakurikiraho”.
Undi muturage watujwe mu mudugudu wa Karama na we yagaragaje ko afite ikibazo cy’inzara n’ibindi bibazo by’umuryango we birimo no kuba adafite amafaranga yo kurihira abana be mu ishuri kandi ngo aho yabaga yari afite uburyo yari abayeho.
Ati “Jyewe nari mfite ahantu nkura amafaranga, mfite amazu nkodesha bakanyishyura, urabona imyaka yange igeze aho ntabasha gukora akazi ariko nari narateguye mu myaka makumyabiri uko nzabaho none ahantu nateguye muri iyo myaka bahasenye mu minsi itarenze itatu gusa, banzanye mu nzu ngo ni ikitegererezo ariko nta buzima mpafitiye bwiza, nk’ejobundi nagiye gutangiza abana ishuri banca amafaranga nkoresha ayo nagurishije mu mabati none ndibaza ubutaha uko bizagenda”.
Uyu musaza na we arasaba ko Leta yagira icyo ibafasha by’umwihariko nk’inkunga y’amafaranga kugira ngo babe bagira icyo bikorera ngo kuko bashoboye gukora. Avuga kandi ko bagakwiye kugira uburyo bafashwa kugira aho bafata inguzanyo bityo bikaba byabafasha kugira icyo bikorera aho kuzahora bategeye Leta amaboko.
Uyu mubyeyi na we avuga ko nubwo afite uburyo abayeho, hari abandi bagenzi be azi bari babeshejweho n’amazu ya bo bakodeshaga bityo ubu bakaba badafite ikibabeshejeho nyuma yuko bimuriwe muri uyu mudugudu kandi ayo mazu yabo agasenywa.
Tutarondoye ibyo benshi badutangarije, bahuriza ku kuba nta byo kurya bafite bityo bakifuza ko Leta yabafasha ikabaha nk’ibyo kurya mu gihe runaka kugira ngo nibura babe bitegura kureba uburyo na bo bazajya bishakishiriza mu gihe bazaba bamaze kumenyera neza.
Basaba kandi ko binashobotse bafashwa kubona igishoro cyabafasha gutangira ubucuruzi buciriritse ngo kuko nibura bwabafasha kujya babasha kwitunga n’imiryango yabo batarindiriye ubufasha bwa Leta.
Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Karama wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari umunani, watujwemo imiryango 240 igizwe n’abari batuye mu manegeka ndetse n’abandi baturage batishoboye.
Ni umudugudu ugizwe n’inyubako esheshatu (Blocks). Inyubako eshatu za mbere harimo inzu 120, buri nzu ikaba ifite icyumba cyo kuraramo, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’umusarani.
Inyubako ya Kabiri nayo igizwe n’inzu 120 aho buri imwe irimo ibyumba bibiri byo kuraramo, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero.
Uyu mudugudu urimo amazi n’umuriro, imihanda itunganyije, uburyo bwo gufata amazi, ubwo gutunganya imyanda n’ubusitani buteyemo imboga n’imbuto.
Hubatswe ishuri ry’ibyumba 24 zifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 840. Rifite kandi ibiro by’ishuri, igikoni n’irerero.
Umudugudu wa Karama ufite n’ahazakorerwa ubworozi bw’inkoko hafite ubushobozi bwo kororerwa inkoko zisaga ibihumbi icyenda. Wubatswe ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu nk’umusanzu wazo mu gihe hizihizwa imyaka 25 u Rwanda rubohowe.
Umwaka ushize igihugu cyahombye miliyari zibarirwa muri 204 kubera ibiza byanahitanye abantu 234, biganjemo abatuye mu manegeka abandi 268 barakomereka.
Iyumvire muri Video aba baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama uburyo bataka inzara: