Byatangajwe na Minisiteri y’ Ubutabera imbere y’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuwa 7/6/2017 aho iyi miniseteri yemeje ko abantu bari hagati ya 80.000 na 100.000 bafashwe hirya no hino mu gihugu no mu magereza bajyanwa muri TIG none kuri ubu ngo abasaga 30.000 baburiwe irengero.
Umuntu rero akaba yakwibaza aho aba batigiste baherereye mu gihe baburiwe irengero bari mu maboko ya leta.
Ikindi minisiteri itangaza ko abatigiste isigaranye ari 400 gusa, bityo rero bikaba bigaragara ko umubare w’ababuriwe irengero usaga bariya 30.000 batangarijwe inteko ishingamategeko kuko niba harafashwe abantu bari hagati ya 80.000 na 100.000 ubu hakaba hasigaye 400 byumvikane ko umubare utangazwa w’ababuriwe irengero ari muto cyane ugereranyije n’abo minisiteri yiyemerera bakatiwe igihano cya TIG n’inkiko gacaca.
Kubona bigeze n’aho leta y’agatsiko ka FPR yiyemerera irigiswa ry’abantu rikabije nk’iri, byerekane ko ibintu bigeze iwa ndabaga.
Gloire Rukika