Mwokabyara mwe mundebere namwe abo basigaye bakoresha muri misiyo.
Uyu mugabo uri mukaziga yitwa Makombe umugore we ni mushiki wa Dr Anastase Gasana. Mushiki we umwe wahoze ari Mayor wa Nyarugenge.
Uyu Makombe yahoze ari umukozi wo ku rwego ruciriritse mu Ntara y’Iburasirasuba wo ku rwego rwa Officer nyuma kubera kuyoboka neza Ishyaka rya RPF yaje kuzamurwa igitaraganya aba agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba ni nyuma yo guta muri yombi Mutsindashaka Theoneste n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara.
Makombe yahise atumbagizwa ava kukazi yakoraga agenda n’amaguru ahabwa imodoka ya Leta arakira aratunga aratunganirwa. None kimwe n’abandi ba hutus des services yisanze yagiye gukurikirana umwuka uri murubanza rw’abo kwa Rwigara.
Uyu mugabo twe tumuzi akunda abagore bihebuje. Ninacyo Inkotanyi nizishaka kumutembagaza nicyo zizakoresha. Amatwi adusumira nuko adatinya n’abagore bafite abagabo. Ndamwibutsa gato umugore ukora muri hoteli iri hafi cyane na Dereva ufite umugabo.
Nanamwibutsa kandi mukabari kitwa Canal imbere y’isoko yakundaga kuhaza muri salle bari bafite inyuma byageza mumasaha runaka bakazimya amatara umutware akaganira neza n’umugore yabaga yahazanye. Rimwe abasirikare baje kumugwa gitumo ipantalo ayambariye mumavi. Twe dusobanukiwe neza imikorere y’Inkotanyi byakozwe murwego rwo kumwereka ko bamufite. Isaa iyariyo yose uyu azafatirwa mumaguru y’abagore bamujugunye mugihome asangeyo Robert Mugabe niba azaba akirimo.
Bageze aho kwiyambaza Makombe?
Mbiswa da!
Yanditswe na Kanuma Christophe