Site icon Rugali – Amakuru

Abategereje ubutabera kuri South Africa mu rubanza rwabishe Col Karegeya si abanjye

Kubwanjye ibi n’aya n’aya!
Imanza kubarashe General Kayumba Nyamwasa zaba zaratanze iki ngo wenda twizere ko imanza kubahitanye Karegeya zo zizagira icyo zitanga?

Kuba South Africa itarigeze isohora impapuro mpuzamakungu zo guta muri yombi abari inyuma y’umugambi wo gushaka kwivugana Kayumba Nyamwasa inshuro zingahe zose kandi byibuze uwarashywe yarabyikurikiraniraga ndetse hari n’abari batawe muri yombi hari n’ibimenyetso bigaragaza uwabatumye uko byapanzwe; simpamya ko imanza kubivuganye Nyakwigendera Patrick Karegeya bizagira icyo bigeraho na gito.

Uwagiye yaragiye nuwamwishe yaramwishe nyine.

Ikindi kintangaza kuri South Africa n’uburyo ngo banze ko Kayumba Nyamwasa atanga ubuhamya k’umujuji w’Umufaransa mu iperereza kuwarashe indege ya Habyarimana. Impamvu ngo SA yatanze n’uko ugutanga ubuhamya kwa Kayumba Nyamwasa kwahungabanya Afrika y’Epfo! Munyumvire namwe igihugu dufata nk’igihangange gitinya guhungabanwa n’uRwanda!!!!!

Abanyarwanda bagombye gushyira imbaraga zabo hamwe bagashaka uko bicungura ubwabo naho ibi bya siasa ngo urubanza muri Afrika y’Epfo, ngo twareze murukiko rwa Afrika, ngo twareze mu nkiko za East Afrika ntacyo mbona biteze kugeza kumunyarwanda yaba uri hanze y’uRwanda yaba n’uri mu Rwanda.

Ibyo n’ibitekerezo byanjye ntihagire untera ibuye nasanga ntahuje nawe imyumvire.

Izo manza abanyarwanda ubwabo bazagira igihe cyo kuzica ubwabo. Icyagombye kuba gishishikaje ubu n’uburyo abanyarwanda ubwabo bakwibohora ingoma ngome. Ingoma ibica, ibatindihaza, ibatorongeza, ibaroga…..

Ibindi kubwanjye ni aya n’aya

Kanuma Christophe

Exit mobile version